RFL
Kigali

Mbonyingabo Regis agomba guca mu cyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2018 13:15
0


Mbonyingabo Regis myugariro w’ikipe ya Etincelles FC akanaba murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, biteganyijwe ko azaca mu cyuma kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 kugira ngo barebe ikibazo yagize mu mbavu ubwo batsindwaga n’Amagaju FC ibitego 2-1 i Nyamagabe.



Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018 ubwo Amagaju FC yatsindaga Etincelles FC ibitego 2-0 nibwo Mbonyingabo Regis yagiraga ikibazo mu mbavu ajyanwa kwa muganga atabasha kwicara bamubwira ko zatandukanye nyuma yo kugwa ku kibuga cy’i Nyamagabe kimwe mu bibuga bitameze neza mu bikoreshwa muri shampiyona.

Nyma bamuhaye imiti yo koroshya uburibwe bamuha indi gahunda yuko azasubirayo kuwa 14 Gicurasi 2018 kugira ngo bongere bamunyuze mu cyuma bareba uko bihagaze.

Mu kiganiro yagiranya na INYARWANDA, Mbonyingabo yavuze ko nyuma y’icyo kibazo atabasha kwicara ndetse ko no gutambuka ari ikibazo.

“Umukino twakinnye n’Amagaju niwo navunikiyemo. Imbavu zaratandukanye, ubu mfite imiti. Kuwa Mbere nzasubirayo bongere bancishe mu cyuma barebe uko bimeze. Ubu sinicara no kugenda ni ikibazo. Ubu naratashye ndi iwacu mu rugo”. Mboinyingabo Regis.

Mbonyingabo Regis  (Ibumoso) na mukuru we Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Iburyo)

Mbonyingabo Regis  (Ibumoso) na mukuru we Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Iburyo)

Image result for Mbonyingabo Regis

Mbinyingabo Regis kuri ubu afite ikibazo mu mbavu 

Mbonyingabo yakiniye ikipe ya Bugesera Fc mu cyiciro cya kabiri aza kuhava agana muri Rwamagana City yavuyemo agana muri Etincelles FC ari gusozamo imyaka ibiri y’imikino.

Nyuma y'imikino 19 bamaze gukina, Etincelles FC bafite amanota 30 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona bakaba bari ku mwanya wa gatanu (5).

Mbonyingabo Regis akina inyuma ahagana iburyo muri Etincelles FC, aha yari ahanganye na Nsengiyumva Moustapha

Mbonyingabo Regis akina inyuma ahagana iburyo muri Etincelles FC, aha yari ahanganye na Nsengiyumva Moustapha (Inyuma)

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND