RFL
Kigali

SEBURIKOKO E64:Kibonke bamuroze, Kadogo na Sebu ibyabo biravumburwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2018 11:57
0


Nyuma ya benshi mwari mutegerezanyije amatsiko igice gishya cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko, kuri ubu Inyarwanda.com tubazaniye igice gishya cya 64. Muri iki gice tubonamo Kibonke ahabwa uburozi ndetse uburozi yahawe bushobora kumwica.



Kibonke tumubona ajya kwa Rulinda kwishyuza Esiteri ibihumbi 50 amufitiye, akaba ari amafaranga yamwemereye kugira ngo atazabwira abantu ko ari we waroze Rulinda. Ubwo yari agiye kumwishyuza, Esiteri amuha uburozi mu nzoga yamwakirije. Nyuma yaho Esiteri yigamba ko uburozi yamuhaye buzamwica. Nyuma y'aho koko Kibonke yatangiye kumererwa nabi ndetse ashobora no gupfira mu nzira.

Muri iki gice tubonamo kandi Kadogo na Seburikoko bashwana bikomeye na Siperansiya kubera ubuzererezi bwabo dore ko imirimo yenda kumwica kandi babana mu rugo. Siperansiya azabiranwa n'uburakari agashaka kwirukana Kadogo, gusa akamuha imbabazi kuko yamwijeje kwisubiraho. Siperansiya avuga ko Kadogo na Sebu hari indi migambi bafite bamuhishe, bakaba barabitangiye ubwo Mutoni aherutse muri Gatoto.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 64 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND