Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Edmonton. Ni igitaramo cyiswe 'Ndahamya Live Concert' cyitabiriwe cyane ndetse abacyitabiriye bishimira cyane gufatanya na Israel Mbonyi kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ze zinyuranye.
Ni igitaramo Israel Mbonyi yateguriwe n'inshuti ze ndetse n'abakunzi b'umuziki we. Igitaramo cyatangiye Saa kumi n'imwe z'umugoroba gisozwa isaa tatu z'ijoro. Muri iki gitaramo cyabaye tariki 28 Mata 2018, Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze cyane cyane iziri kuri album ye nshya 'Intashyo'. Benshi bakozweho cyane dore ko bari bafite amatsiko yo gutaramana na Israel Mbonyi muri izi ndirimbo ze nshya ziri kuri album 'Intashyo' aherutse kumurikira i Kigali mu gitaramo yakoze mu mpera za 2017.
Israel Mbonyi mu gitaramo 'Ndahamya Live Concert'
Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yatunguwe cyane n'ubwitabire bw'abaje mu gitaramo 'Ndahamya Live Concert' yakoreye mu mujyi wa Edmonton mu gihugu cya Canada. Icyamushimishije cyane ni ukubona abari mu gitaramo cye bazi neza indirimbo zose ziri kuri album ye ya kabiri 'Intashyo' ndetse bakaba bafatanyije kuziririmba. Israel Mbonyi yagize ati:
Edmonton, abantu bari benshi cyane, natunguwe, bitabiriye bidasanzwe. Nanejejwe no kubona album yanjye ya kabiri indirimbo zose bazizi, bakaba baziririmbanye nanjye zose.
Muri gahunda y'ivugabutumwa Israel Mbonyi arimo ku mugabane w'Amerika muri Canada, gahunda yise #CanadaTour, hari ibindi bitaramo binyuranye ategerejwemo. Bimwe muri ibyo bitaramo hari ikizabera mu mujyi wa Montreal tariki 13 Gicurasi 2018 ndetse n'ikindi kizabera mu mujyi wa Ottawa tariki 26 Gicurasi 2018.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Israel Mbonyi mu gitaramo yakoreye muri Canada
Israel Mbonyi yamurikiye abanya Canada album ye ya kabiri 'Intashyo'
Bamwe mu bakunzi ba Israel Mbonyi bafashe ifoto y'urwibutso
'Hari ubuzima live concert' igitaramo Israel Mbonyi azakorera mu mujyi wa Ottawa tariki 26 Gicurasi 2018
REBA HANO ISRAEL MBONYI ARIRIMBA AGACE GATO KA 'URI NUMBER ONE'
TANGA IGITECYEREZO