Abakinnyi ba filime ni bamwe mu bantu bakundwa cyane na benshi bitewe n’ibyo bakina bikundwa na benshi, bishimisha benshi ndetse bamwe bakabyisangamo dore ko baba bakina ibibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Twaganiriye n’umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka amazina mu Rwanda.
Twaganiriye na Niyitegeka Gratien wamenyekanye ku izina rya Sekaganda, Nginga, Seburikoko n’ayandi atandukanye. Kuri ubu filime ari kugaragaramo cyane ni iyitwa Seburikoko akaba ari we mukinnyi mukuru muri iyo filimi dore ko ari nawe witwa Seburikoko nyine.
Seburikoko na Siperansiya bakinana ari umugabo n'umugore muri filime ya Seburikoko
Seburikoko umusore w’imyaka 40 y’amavuko, wavukiye ndetse akanakurira mu karere ka Rulindo kuri ubu akaba ari kuba mu mujyi wa Kigali. Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com yasoje amashuri ya kaminuza, yabaye umwarimu ndetse aba n’umunyamakuru kuri Radiyo 10. Gusa n’ubwo abenshi batabizi, uyu musore ntiyavuye mu mwuga w’itangazamakuru kuko kuri ubu akora kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gisata cy’ibarankuru.
Mu myigishirize yigishije ku bigo bitatu bitandukanye, ariko nyuma aza guhitamo kuba umuhanzi mu buryo bwa kinyamwuga ibyo we yise ‘Guheba’. Yadutangarije kandi ko impano y’ubuhanzi yayimenye kera akiri umwana. Yagize ati: “Impano rero byatangiye dukina nk’abandi bana bose muri primaire uko bakina, niho nahereye nkora imivugo migufi cyane…ni byo nikoreraga njyewe. Ntangirira ku mivugo, amarushanwa y’ibigo…nabonye ibihembo bitandukanye…”
Seburikoko yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye
Nk’uko uyu mugabo uzwi cyane nka Seburikoko abyivugira ni umwe mu bakinnyi bashobora gukina ibintu byinshi bitandukanye icya rimwe.Yatsindiye ibihembo bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo ndetse akaba yishimira urwego byamugejejeho.
Seburikoko yafashijwe na Rulinda mu byo gukina filime
Kalisa Ernest uzwi cyane kuri ubu nka Rulinda muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko, ni we wamufashije kwinjira mu mwuga wa sinema bikaba bimugejeje ku rwego rushimishije. Uyu mwuga akora mu buryo bwa kinyamwuga nk’uko abyivugira ni umwuga ahamya ko utoroshye ariko na none utanagoye bihambaye, icya mbere akaba ari ukuwujyamo ufite intego. Yageneye inama abakinnyi ba filime basanzwe muri uwo mwuga, agenera inama abahanzi muri rusange ndetse agira inama abifuza kwinjira muri uyu mwuga.
Kanda hano urebe ikiganiro Seburikoko yagiranye na Inyarwanda TV
TANGA IGITECYEREZO