RFL
Kigali

Usengimana Faustin yasabye imbabazi abafana ba APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2018 9:10
1


Usengimana Faustin myugariro mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, yasabye imbabazi abafana, abakunzi n’abayobozi ba APR FC nyuma y’amagambo yari yatangaje avuga ko kuba yarakiniye iyi kipe ya gisirikare byari ubuyobe bukomeye nyuma yo kuva muri Rayon Sports.



Byari mu rucyerera rw’uwa Gatanu tariki 20 Mata 2018 ubwo Rayon Sports yakirwaga n’imbaga y’abantu, nyuma ubwo bari bageze kuri sitade ya Kigali ni bwo abakinnyi bahawe ijambo ku busabe bw’abafana ari nabwo Usengimana yaje kwirekura akavuga ko kuba yaravuye muri Rayon Sports akajya muri APR FC byari ubuyobe yaje kuvumbura agahita agaruka vuba.

Icyo gihe yagize ati “Reka mbanze mbashimire kuko muri abantu b’ingenzi, nshimire cyane umuryango wanjye waje kunshigikira no kunyakira hano. Ubundi Rayon Sports ni yo kipe, ndabasaba imbabazi kuko nari narayobye”.

Nyuma y’ubu butumwa bwashimishije aba-Rayon Sports, Usengimana yahindukiranwe n’aba-APR FC bamwibutsa ko atakagombye kuba avuga ko kuba muri APR FC byari ubuyobe ndetse bamwibutsa ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ariyo yamuvuje ubwo yari yaragize ikibazo cy’imvune, ikibazo Rayon Sports yari yarirengagije.

Ubutumwa Usengimana Faustin yageneye aba-APR FC:

Muraho neza! bafana ba APR FC n’abakunzi bayo mu by’ukuri ndabizi ko mutanyishimiye kubera imvugo nakoresheje ntibanyure. Ndagira ngo mfate aka kanya mbasabe imbabazi. Suko mwamfashe nabi igihe twari kumwe cyangwa ikipe muri rusange, ndagira ngo mbasabe imbabazi mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi abayobozi bayo ndetse n’abakinnyi bayo ndetse n’umusportif wese muri rusange. Nahagiriye inshuti ndetse n’ababyeyi kuko iteka nzirikana ibyiza mwangiriye. Nk’uko inkovu z’imvune nagize zitashize ku mubiri ni ko ni byo umubyeyi yankoreye niko bitanshira ku mutima.

Nabitewe n’ibyishimo ariko ntawe nari ngambiriye gukomeretsa ndizera ko muzimpa kandi ndabashimira. Nagize ibihe byiza n’ibigoye muri APR FC ariko rimwe na rimwe byanyigishije gukora cyane no guhozaho ku kazi kanjye. Kuba ntarahagiriye ibihe byiza nuko nifuje gutanga umusanzu wanjye bikagorana, bityo ndashimira Rayon Sports nk’ikipe yanjye n’abafana bayo kumpa akanya ko kugaruka mu bihe byiza. Murakoze. Imana ibahe umugisha.

Usengimana Faustin aganira n'aba-Rayon Sports

Usengimana Faustin bita VIDIC ubwo yasabaga imbabazi abafana ba Rayon Sports

Usengimana Faustin yavuye muri Rayon Sports muri Kanama 2015 (yari yayigezemo mu 2008) agana muri APR FC aho yongeye kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2017-2018. Kuri ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 34.

Mbere y'uko shampiyona 2017-2018 itangira, Usengimana Faustin afashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Agaciro Development Fund 2017 batwaye batsinze APR FC igitego 1-0 kuwa 16 Nzeli 2017. Rayon Sports kandi yatwaye igikombe cya FezaBet itsinze Etincelles FC ibitego 2-0 kuri sitade Umuganda kuwa 20 Nzeli 2017 mbere yuko batsinda APR FC ibitego 2-0 ku gikombe cya Super Cup 2017. Kuri ubu bakaba bageranye mu matsinda ya Total CAF Confederations Cup 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theo 6 years ago
    Nagende nibyo yarasanganywe kuki yavuze APR niyo yonyine yakinnyemo ibyishimo bituma aaabya abandi ubwose agiye muyindi nayo ikabona insinzi yasebya Rayon nabo nibamenye ko nyamukinnyi bibitseho ninyamujyiyo bigiye mu muhanure gusebanyabirahanirwa





Inyarwanda BACKGROUND