RFL
Kigali

Rayon Sports yakoze amateka yo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2018 21:10
0


Ikipe ya Rayon Sports yakoze amateka igera mu matsinda ya Total CAF Confederations Cup isezereye Deportivo Costa do Sol ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino ibiri.



Mu mukino wo kwishyura wabereye i Maputo, Deportivo Costa do Sol yatsinze ibitego 2-0 ariko umukino urangira batongeyemo ikindi bityo bituma ibitego 3-0 batsindiwe i Kigali bibera impamba nziza ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports igomba gutegereza ikamenya itsinda izaba irimo mu mikino y’amatsinda ya Total CAF Confederations Cup 2018, ibintu bitigeze bibaho mu Rwanda. Gusa, ikipe ya APR FC yigeze kugera kuri iyi ntambwe ubwo yageraga mu mikino ya 1/2 cy'irangiza cy'imikino Nyafurika mu 2003. Gusa icyo gihe byitwaga Cup Winers Cup mu gihe kuri ubu byamaze guhinduka.

Muri uyu mukino, Rayon Sports ntabwo yatangiye neza kuko Nelson na Nesto barangije igice cya mbere bamaze kubonera Deportivo Costa do Sol ibitego bibiri mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Ivan Minaert abonye ko byakomeye ahita atangira igice cya kabiri akuramo, Nyandwi Saddam ashyiramo Usengimana Faustin ari nako Muhire Kevin asimbura Mugisha Franciois Master. Nyuma ni bwo Ismaila Diarra yaje gusimbura Mbondy Christ.

Ibi bitegi 2-0 ntabwo byari gukuramo Rayon Sports kuko mu mukino ubanza wabereye i Kigali babashije kubona impamba y’ibitego 3-0 byatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala (2) na Muhire Kevin (1).

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports barimo; Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 4, Mukunzi Yannick 6, Mugisha Francois 25, Niyonzima Olivier Sefu 21, Shaban Hussein Tchabalala 11 na Christ Mbondy 9.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND