RFL
Kigali

Umunyamakuru wa RBA, Basile Uwimana yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Carine Umutoni

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/04/2018 11:02
0


Uwimana Basile ni umwe mu banyamakuru bamaze kubaka izina mu mitima ya benshi mu bakurikirana Televiziyo y’u Rwanda. Uyu munyamakuru uzwi cyane mu kiganiro cya mu gitondo bise ‘Waramutse Rwanda’ yamaze gutangaza igihe azakorera ubukwe na Carine Umutoni bamaze igihe bari mu rukundo.



Basile Uwimana ni umwe mu banyamakuru usibye kuba akora ikiganiro cya Waramutse Rwanda gikunzwe n'abatari bake bakurikirana Televiziyo Rwanda. Ni umwe mu banyamakuru bakunze kandi kumvikana mu biganiro by’imyidagaduro muri iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru kimwe ariko nanone nuko ari umwe mu banyamakuru basoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda bagezweho muri iyi minsi.

Uyu musore kuri ubu yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe na Carine  Umutoni buzaba tariki 28 Nyakanga 2018 hakazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho tariki 12 Kanama 2018 hakazaba imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko nk'uko impapuro ziteguza ubu bukwe zamaze kugera hanze zibivuga.

BasileBasile Uwimana umunyamakuru wa RBABasileUbukwe bwatashyeBasileBasileBasile Uwimana n'umukunzi we bagiye kurushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND