Umwana w’umukobwa witwa Yessa Mbabazi Linka yavutse kuri Nyina witwa Uzamberumwana Oda Pacifique na Se witwa Mbabazi Lick Lick.Uyu mwana yabashije kwitwara neza mu ishuri aho yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Nyina ari we Oda Paccy yashyize kuri Instagram ifoto ashima umurava n’umuhate umwana we akomeje kugaragaza mu mashuri ye aho yagize ati:”Ndakwishimiye mwana wanjye @Princess Linka.Karabo kanjye.Imana ikomeze ikurinde iguteze intambwe igana imbere.”
Nk’uko bigaragara ku ndangamanota, uyu mwana yabaye uwa Gatatu mu ishuri akaba yiga mu mwaka wa kabiri (P2 C). Ku ijana yagize amanota 94% aba uwa Gatatu mu banyeshuri 54. Amasomo nk’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa na Coca yarayujuje. Ni mu gihe Imibare nayo yagize amanota 99 ku 120 bakoreyeho.
Mu bantu bazwi banditse kuri konti ya Instagram ya Oda Paccy barimo Humble Jizzo wa Urban Boys wavuze ko uyu mwana ari umuhanga maze Oda Paccy amusubizaagira ati: "Abana bakura vuba ntugire ishyari [akabuta agatwenge]". Oda Paccy asa nk’uwashakaga kubwira Humble Jizzo ko nawe umwana we mu minsi ya vuba azaba yakandagije ikirenge mu ishuri.
Uyu mwana muri 2016 nibwo yasoje amashuri y’incuke, aho yigaga mu ishuri ry’abana rya Bon Berger. Icyo gihe Oda Paccy yabwiye Inyarwanda.com ko ari ishema rikomeye kuri we kuko umwana we ari umwe mu bagaragazaga ubwenge bikaba bimuha icyizere ko aziga neza amashuri abanza.
Yagize ati :"Byanshimishije cyane kuko arangije maternelle ari umuhanga bityo akaba ari itangiriro ryiza ku mwana kuko bituma atangira mu mwaka wa mbere azi agaciro ko kwiga ndetse anabikunda atari kwa kundi umwana ajya kwiga umwinginga. Ni ishema rero, Imana izakomeze imugende imbere muri byose kandi imwagurire ubwenge."
TANGA IGITECYEREZO