Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yamaze kugera mu Mujyi wa Hannover mu Budage aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere, ndetse yamaze kugaragaza ko ahurira ku rubyiniro n’umuhanzi Bill Ruzima wabaye mu bamufashije igihe kinini mu bazwi nka ‘Back Up’ ku rubyiniro.
The Ben yageze muri iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, ndetse yanyuze mu Mujyi wa Berlin aramutsa abakunzi b’umuziki we.
Iki gitaramo kiri mu rugendo rw’ibindi bitaramo agombaga gukorera i Burayi, ndetse azataramira muri Australia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agere no mu bihugu binyuranye byo muri Afurika, aho azatamira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
The Ben yagaragaje ko azataramana na Bill Ruzima ku rubyiniro. Aba bombi bubatse umubano wihariye, kuko mu myaka ishize Bill Ruzima ari ku rutonde rw’abahanzi barimo na Kenny Sol bafashaga The Ben mu miririmbire cyane cyane mu bitaramo bakoreraga mu bihugu birimo Uganda.
The Ben yigeze gutangaza ko adashidikanya ko Bill Ruzima ariwe muhanzi ufite ijwi ryiza mu Rwanda. Hari aho yavuze ati “Bill Ruzima ashobora kuba ariwe muhanzi ufite ijwi ryiza ridasanzwe kugeza ubu mu Rwanda navuga.”
Mu butumwa aherutse kunyuza ku rubuga rwa Instagram, Bill Ruzima yagaragaje ko guhurira ku rubyiniro na The Ben bisobanuye byinshi kuri we, kuko amwibuka bwa mbere ubwo bahuraga mu 2017, ubwo uyu muhanzi yagarukaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Nkura, nakundaga cyane kumva umuziki wa The Ben, kuva ku
ndirimbo ze za mbere nk’Uzaza Ryari, Amahirwe ya Nyuma, Ndi Inkuba, n’izindi
nyinshi.
"Nzi hafi ya zose! Nk’umuhanzi ukiri muto muri Rwanda, Burundi, na Uganda, nakundaga gutekereza umunsi nzahura na The Ben, kuko ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba."
Akomeza ati “Mu mwaka wa 2017, nagize amahirwe adasanzwe yo guhura na we
ubwo yari avuye muri Amerika agarutse mu Rwanda.
Byisumbuyeho, twagize n’amahirwe yo kuririmbana ku rubyiniro rumwe, turirimba indirimbo yacu dukunda cyane ‘Ingendo Yacu Nziza’.
“The Ben ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye cyane kandi batanga imbaraga n’ihumure ku bandi bahanzi. Kugeza n’uyu munsi, ahora anshishikariza ati "Bill, komeza uririmbe, komeza uririmbe!" Nanjye ndamusubiza nti: "Brooooo, nzakomeza kuririmba, nawe ukomeze kudutera imbaraga. Mfite icyubahiro gikomeye kuri we, kandi mubona nk’umuvandimwe mukuru wanjye ubuziraherezo.”
Muri iki gitaramo kandi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, The Ben arabanzirizwa n’aba Dj barimo Dj Nad, Dj Stunner na Dj Baz.
Bill Ruzima ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku Nyundo,
ndetse yakoze indirimbo nyinshi mbere y’uko yimukira mu Budage mu bikorwa bye
by’umuziki n’ibindi binyuranye. Iki gitaramo cya The Ben yagihuje no kumurika
Album ye ‘Plenty Love’ iriho indirimbo 12. The Ben yakunze ko Bill Ruzima ari umuhanzi w’ijwi ritangaje
abantu bakwiye guhanga amaso
Bill Ruzima aherutse gutangaza ko afite urwibutso rukomeye kuri The Ben ubwo baherukanaga mu gitaramo cyo Kwita Izina cyabaye mu 2017
The Ben na Bill Ruzima barahurira ku rubyiniro mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu
TANGA IGITECYEREZO