Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri
ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo
kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Umuririmbyi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim ni
umwe mu bakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise
“Inkotanyi Turaganje” mu rwego rwo kumvikanisha ko Inkotanyi zabohoye u Rwanda
zifite n’ubushobozi bwo kurinda Abanyarwanda no muri iki gihe ibihugu
by’amahanga byitwaje ibihano.
Iyi
ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, mu gihe uyu
muhanzi ari gukora kuri Album ye ya Kabiri yise ‘Muwumwamata’ yatuye Nyirakuru
wabaye ikiraro cyo kwinjira mu muziki kwe, ndetse agakomeza kumuba hafi.
Cyusa
asobanura iyi ndirimbo nk’idasanzwe, kuko yavuye mu bitekerezo n’imbaraga
agamije guhumuriza Abanyarwanda no kubabwira ko Inkotanyi zahoboye u Rwanda
n’Abanyarwanda zifite n’ubushobozi bwo gusigasira ubusugire.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yagize ati “Ni indirimbo nahimbye ndata
ubutwari bw’inkotanyi. Ni indirimbo kandi nahimbye yo guhumuriza Abanyarwanda
mbabwira ko uko Inkotanyi zatubohoye zikaturinda muri iyi myaka 31 ishize,
y’uko tugomba kuzigirira icyizere, uko zatubohoye ni nako zizakomeza
kuturinda.”
Muri
rusange ariko kandi avuga ko guhimba iyi ndirimbo, byanaturutse mu kuba muri
iki gihe ibihugu byinshi by’amahanga bifite umugambi wo gufatira u Rwanda
ibihano.
Muri iki cyumweru dusoza, wabonye amafoto
yacicikanye agaragaza ko umukinnyi wa filime Inkindi Aisha yambitswe impeta
y’urukundo n’umuhanzi Mucoma usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika; nyuma uza kumenya ko biri mu murongo w’indirimbo uyu muhanzi yiteguraga
gushyira ku isoko. Iyi ndirimbo Muchoma yise ‘Nuyu,’ yaje kujya hanze bitungura
benshi.
Pamaa
afatanyije n’umuvandimwe we Producer Li John na bo bashyize hanze indirimbo
bise "Gatatu" igaruka ku mukobwa w'umutekamutwe wariye inkwano
inshuro eshatu. Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Producer
Mooney mugihe amashusho yakozwe na Director Boycutter afatanyije na Dir Sano.
Dore
indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru:
1. Si – Nel Ngabo
2. No Doubt – Israel Mbonyi
3. Ahazaza – Danny Nanone
4. Urwagahararo – Yampano ft Marina Deborah
5. Inkotanyi Turaganje – Cyusa Ibrahim
6. Ambuteyaje - Riderman
7. Agaca – Tom Close ft Jay C & Khalfan Govinda
8. Gatatu – Pamaa ft Li John
9. Nuyu – Muchoma Mucomani
10. Wonderful Merciful Savior – Papi Clever & Dorcas
11. Mu gitabo – Rhamis ft James & Daniella
12. Izina rya Yesu – Mpundu Bruno ft Prosper Nkomezi
13. Yampinduriye ibihe – Blessing Key ft Elie Bahati
14. Vuga – Jean Christian Irimbere
15. Victorious - Aline Gahongayire
TANGA IGITECYEREZO