RURA
Kigali

Amb. Mukantabana Mathilde yahawe igihembo mpuzamahanga akesha imiyoborere myiza no guteza imbere abagore

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/03/2025 11:09
0


Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yahawe igihembo mpuzamahanga kubera uruhare rwe mu miyoborere no guteza imbere abagore ku Isi.



Ni igihembo yahawe n'Umuryango wigenga uhuza abadipolomate hagamijwe guteza imbere umuco n'uburezi, Washington Education & Cultural Attache Association.

Yagiherewe i Washington, DC, ubwo hizihizwaga Ukwezi kwahariwe Umugore. Ni ukwezi kwa Werurwe kwizihizwa buri mwaka, mu rwego rwo gushimangira uruhare rw'umugore mu iterambere ry'isi no guharanira uburenganzira bwe.

By’umwihariko, Umunsi mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’1972. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu 1975. Ubusanzwe, uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe.

Amb. Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika mu myaka irenga 10 ni muntu ki?

Amb Mukantabana Mathilde, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ariko akurira mu mahanga kubera ubuhunzi, by’umwihariko muri Amerika aho yabaye umwarimu imyaka 19 muri Leta ya California.

Amb. Mukantabana yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye ku Mayaga, yiga amashuri abanza i Nyanza.

Kubera imyaka yigishije amateka muri Amerika, Amb. Mukantabana yamaze guhabwa inyito ya Professor n’iki gihugu, aho byakomeje nyuma agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, amuha guhagararira igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Usibye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Amb. Mukantabana yanahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu nka Brazil, Argentine ndetse na Mexique, biherereye muri Amerika y’Amajyepfo.

Umwaka ushize ubwo yaganiraga na Kigali Today akagaruka ku bikorwa akorera muri izo Leta, Amb. Mukantabana yaragize ati: “Nahawe inshingano mu 2013, nyuma twagura imiryango y’Abanyarwanda muri Leta zitandukanye, twubakiye ku batubanjirije, mbere hari imiryango itatu ariko ubu tugeze ku miryango 29”.

Avuga ko Abanyarwanda batuye muri Amerika abenshi bakorera imirimo itandukanye mu Rwanda, irimo ibya tekinoloji, siyansi, abaganga, abikorera, abafunguye amashuri mu Rwanda, ubworozi n’ibindi.

Ashimangira ko ibi bikorwa bakorera mu Rwanda bifasha abaturage b’u Rwanda, mu kuzamurana mu iterambere n’imibereho myiza.


Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde yahawe igihembo mpuzamahanga
Yashimiwe uruhare rwe mu miyoborere no guteza imbere abagore ku Isi

Ni igihembo yahawe ubwo hizihizwaga ukwezi kwahariwe abagore mu birori byabereye i Washington  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND