Vivian Jenna Wilson ni umukobwa wa Elon Musk na Justine Musk, umwanditsi w'ibitabo ukomoka muri Canada. Ariko, nubwo Se ari umwe mu bantu bakomeye ku isi, ntabwo afitanye umubano mwiza n'umukobwa we.
Uyu mukobwa wa Elon Musk, ni umwe mu bantu bazwi cyane kubera inkomoko ye, ariko we ubwe yahisemo kwitandukanya n’umubyeyi we. Uyu mukobwa yagaragaje kudahuza na se, yanga kumwibandaho ndetse asaba guhindura izina rye ngo atazongera kumenyekana nk’uwe.
Uretse kuba umwana w’umuherwe ukomeye ku isi, hari byinshi bitangaje ku
buzima bwe, ibitekerezo bye, uko abayeho muri iki gihe ndetse n’ahazaza he.
1.
Yavukiye i Los Angeles
Vivian
Jenna Wilson yavukiye i Los Angeles ku itariki ya 15 Mata 2004, avukira rimwe
na musaza we w’impanga, Griffin. Yakuze abona itandukaniro rikabije riri hagati
y’ubukire bukomeye bw’umuryango we n’abantu benshi batagira aho baba muri uyu
mujyi.
Iyo
avuga kuri ibi aragira ati: “Biragoye kumva ukuntu hari abantu batunze indege
zabo bwite, ibirwa byabo bwite, mu gihe hari abandi barara ku muhanda.”
2.
Yatangaje ko yiyumva nk'umuhungu mu 2020
Vivian
yahishuye ko yiyumva nk'umuhungu binyuze ku nkuru yashyize kuri Instagram mu
2020. Yavuze ko nyina yamushyigikiye cyane ndetse anamutera imbaraga muri uru
rugendo. Ati: “Mama ni umwanditsi w’ibitabo by’urukundo bishingiye ku buhanga
bwihariye, ni ho nakuye izina ryanjye n’ibyo nkunda byose.”
3.
Ntabwo agifitanye umubano na Se
Vivian
yahisemo gutandukana na se kuva mu 2020, ndetse amaze kuzuza imyaka 18, yasabye
guhindura izina rye mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo atazongera guhuza
izina na we. Yavuze ko atigeze yongera kuvugana na Elon Musk kandi ko yihagije
mu bijyanye n’amafaranga.
4.
Elon Musk yamunenze mu ruhame
Elon
Musk ntabwo yamushyigikiye nk’uko nyina yabikoze. Mu kiganiro yagiranye na
Jordan Peterson mu 2024, yavuze ko “yashutswe” kugira ngo yemere ko umukobwa we
ahabwa ubuvuzi bwemewe ku bahindura igitsina afite imyaka 16.
Vivian
yaje kubihakana, avuga ko se yari azi neza ingaruka zose z’ubuvuzi yakiriye.
Yongeyeho ko Elon yahimbye inkuru z’uko yari ameze mu bwana bwe, “kuko atari
ahibereye” ngo amenye ukuri.
5.
Yifuza kuba umusemuzi
Vivian yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajya kwiga indimi zirimo Igifaransa, Icyesipanyoli, n’Ikiyapani. Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, atuye i Tokyo. Nubwo yifuza kuzaba umusemuzi, yavuze ko ari no gutekereza ku yind mibirimo yamufasha gukomeza kugira imibereho myiza nko kwamamaza, gukina filime cyangwa se gutangiza 'Reality show,' ati: “Ni inzozi zanjye! Nubwo bimeze nk’ibidashoboka, ndabyifuza cyane.”
TANGA IGITECYEREZO