Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 i Kigali mu Rwanda habereye inama ikomeye y'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU). Muri iyi nama hasinyiwemo amasezerano atatu harimo ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika ‘Continental Free Trade Area' (CFTA).
Iyi nama y'amateka yasinyiwemo aya masezerano, yabereye mu mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Centre. Abakuru b'ibihugu bitandukanye bya Afrika n'abandi bayobozi boherejwe n'ibihugu byabo byo muri Afrika, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano. Mbere y'isinywa ry'aya masezerano, mu minsi yabanjirije iyi nama, habaye ibiganiro byahuje abayobozi b'ibihugu n'aba za Guverinoma bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afrika, bakaba barigaga ku isinywa ry'amasezerano ashyiraho isoko rusange.
Mu masezerano atatu akomeye yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa 21 Werurwe 2018, harimo amasezerano yo gukuraho inzitizi mu bucuruzi hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika, aya masezerano akaba yasinywe n’ibihugu 44 bihuriye mu muryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU). Andi masezerano yasinywe ni ayo koroshya urujya n’uruza rw’abantu mu bihugu bigize umugabane wa Afrika, aya masezerano yasinywe n’ibihugu 27, ibihugu binyuranye bivuga ko bizabanza kugisha inama. Andi masezerano ya gatatu yasinyiwe i Kigali mu nama ya AU, ni ayahawe izina rya Kigali Declaration ni ukuvuga amasezerano y’ibyemerejwe i Kigali, yo akaba yasinywe n’ibihugu 43.
Abakuru b'ibihugu bihurira muri AU mu nama ikomeye bakoreye i Kigali
Perezida mushya wa Afrika y'Epfo, Cyril Ramaphosa ni umwe mu bakuru b'ibihugu basinye aya masezerano mu nama ikomeye yabereye i Kigali. Mu ijambo rye Cyril Ramaphosa yavuze ko igihugu ayoboye cya Afrika y'Epfo cyiteguye kwakira buri wese ukigana ndetse by'akarusho yahise atangaza ko Afrika y'Epfo igiye korohereza abanyarwanda mu kubona Viza zo kwinjira muri Afrika y'Epfo dore ko mu gihe gishize byari bigoye cyane. Yahamagariye ibindi bihugu bya Afrika korohereza abantu binjira mu bihugu byabo kuko abibonamo iturufu yakwihutisha cyane ubukungu bwa Afrika.
Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ari nawe muyobozi wa AU muri uyu mwaka wa 2018 ni umwe mu bakuru b'ibihugu bya Afrika bashyize umukono kuri aya masezerano yo gufasha ibihugu bigize umugabane wa Afrika gusenyera umugozi umwe mu bukungu (AfCFTA). Perezida Paul Kagame mu ijambo rye nk'umuyobozi wa AU, yabwiye abari mu isinywa ry'ayo masezerano ko icyo baharanira ari agaciro n'imibereho myiza by'abaturage babo mu byiciro barimo bitandukanye aho yavuzemo abahinzi, abikorera, ba rwiyemezamirimo, urubyiruko, abagore n’abandi.
Perezida Paul Kagame ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Bimwe mu bihugu byasinye aya masezerano uko ari atatu, harimo n'ashyiraho isoko rusange rya Afrika harimo; Niger, Rwanda, Tchad, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Ibirwa bya Comores, Repubulika ya Congo n'ibindi byinshi. Ibihugu byinshi byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afrika, gusa ntibyasinya ku masezerano y'urujya n'uruza rw'abantu. Ibihugu byifashe ku masezerano y'urujya n'uruza harimo; Djibouti, Ghana, Tunisia, Repubulika ya Sahara, Algeria, Maroc, Tunisia, Cabo Verde, Libya, Mauritius, Ethiopie na Misiri.
REBA AMAFOTO UBWO HASINYWAGA AYA MASEZERANO
Hari abanyacyubahiro benshi cyane
AMAFOTO: Rwanda Government
TANGA IGITECYEREZO