Mu buzima bwa buri munsi, hari ubwo guceceka biba umwanzuro mwiza kurusha kuvuga. Abahanga bemeza ko guceceka bigufasha kwitekerezaho, kumva bagenzi bawe no gutegura ibisubizo bifite ireme. Ni uburyo bugaragaza ubwenge, ubwitonzi no kubaha abandi. Dore ibihe bimwe na bimwe aho guceceka biba umuti urambye.
1. Iyo urakaye cyangwa ufite umujinya
Mu gihe wumva umujinya cyangwa akababaro, amagambo wavuga
muri ibyo bihe ashobora kuba atatekerejweho neza kandi akagusiga wicuza.
Guhitamo guceceka biguha umwanya wo gutuza, gutekereza neza, no kugenzura
amarangamutima yawe.
Urugero:
Mu gihe wahuye n’amakimbirane n'umuntu wawe wa hafi, aho kuvuga
amagambo akomeretsa, guhitamo guceceka no gutuza bifasha kwirinda gukomeza
ikibazo.
Umuntu ufite agahinda akenshi aba akeneye kumvwa, kurusha
uko akeneye amagambo menshi cyangwa inama zitakenewe. Guhitamo guceceka,
ugatega amatwi, byerekana impuhwe kandi bitanga ihumure.
Urugero:
Niba inshuti yawe cyangwa uwo mukorana yahuye n'ibyago, kumuba
hafi, ukamwumva mu mutuzo, bishobora kumufasha kuruhuka mu buryo bw’umutima.
Mu gihe umuntu akurakaje, kuguma ucecetse bigaragaza ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima yawe. Bituma amakimbirane atiyongera kandi bikerekana ubushishozi mu gucunga ibibazo.
Urugero:
Umukozi mukorana ashobora kugutuka cyangwa akavuga amagambo
agukomeretsa. Aho gusubiza wihanukiriye, guhitamo guceceka bihagarika ikibazo
kandi bigatuma urinda icyubahiro cyawe.
4. Iyo utizeye ko ibyo ugiye kuvuga ari ukuri
Iyo udatandukanye neza hagati y’ukuri n’ibihuha, amagambo wavuga ashobora guteza ibibazo cyangwa gutuma ugaragara nabi. Guceceka biguha umwanya wo gushaka amakuru nyayo.
Urugero:
Mu nama cyangwa mu biganiro, niba udafite ibimenyetso bifatika by’ibyo ugiye kuvuga, ni byiza guhitamo guceceka no gushaka amakuru yizewe mbere yo gutanga igitekerezo.
5. Iyo mugenzi wawe akuganiriza ibibazo bye bwite
Abantu baganira ibibazo byabo bwite akenshi baba bifuza kumvwa no gusangira amarangamutima yabo aho guhabwa inama zidateganyijwe. Guhitamo guceceka no kumva neza ibitekerezo byabo bitanga ihumure n’umutekano wo kwiyumvamo ko bubashywe.
Urugero:
Umukunzi wawe cyangwa inshuti yawe iguhaye ibibazo byayo bwite, aho kuyivugiraho cyangwa kumucira urubanza, kuyumvira mu bwitonzi bimwereka ko umwitayeho kandi bimufasha gutuza.
Umwanzuro
Guceceka si ukugaragaza intege nke, ahubwo ni ikimenyetso
cy’ubushishozi, ubwenge n’ubushobozi bwo gucunga amarangamutima. Ni uburyo
bwiza bwo kubaka umubano uhamye n'abandi no kurinda amahoro yawe. Kumenya igihe
cyo guceceka bifasha kwirinda amakosa, gushyigikira umubano mwiza, no gucunga
neza ibihe bigoye. Guhitamo guceceka ni intambwe y’ubwenge n’icyubahiro.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO