RFL
Kigali

Wari uzi ko hari amafunguro ushobora guha umwana ubwonko bwe bugakura neza?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/03/2018 17:20
0


Nyuma yo kumenya ko hari ababyeyi bita ku mwana akiri mu nda ariko yamara kuvuka bagaterera iyo, twagerageje kwerekana amwe mu mafunguro ushobora guha umwana wawe ubwonko bwe bugakora neza.



Amakuru dukesha ikigo cy’Abanyamerika cyigisha ibijyanye no kwita ku bana (American Academy of Pediatrics (AAP) gitanga inama zitandukanye z’ibiryo bigira ingaruka nziza ku gukura ku bwonko bw’umwana mu minsi 1000 ya mbere.

Aba bashakashatsi  bagaragaje ko amafunguro arimo protein (intungamubiri), Zinc, Iron, Folate n’ibirimo amavuta make, ari ingenzi mu gutuma ubwonko bw’umwana bukura kandi amafunguro atujuje izi ntungamubiri atuma umwana agira ikibazo cy’imikorere y’ubwonko.

Umwarimu w’indwara z’abana muri kaminuza ya Minnesota Masonic Children’s Hospital akaba n’umwe mu bagize komite y’Abanyamerika yita ku mirire, Dr. Sarah Jane Schwarzenberg avuga ko amashereka akwiye guhabwa abana bakivuka kugeza ku mezi 6.

Yakomeje avugako nyuma y’ayo mezi 6 amashereka aba atagitanga intungamubiri zikungahaye kuri iron na zinc kugira ngo umwana abashe gukura, bityo amashereka akaba akwiye kunganirwa n’aya mafunguro mu gihe umubyeyi ashaka gukomeza konsa umwana we, cyangwa agatangira kugaburirwa indyo yuzuye ikungahaye ku birinda indwara(imboga n’imbuto), ibitera imbaraga(ibinyamafufu)n’ibyubaka umubiri(amafi, indagara,inyama,….).

Akomeza avugako ibiryo bya mbere bakwiye kugaburira umwana bikwiye kuba akungahaye kuri zinc na iron, inyama ziseye, ibinyampeke(ingano, uburo…) kuko byuzuyemo intungamubiri zikuza ubwonko, Schwarzenberg yavuze ko umwana aba acyoroshye mu mezi make abanza ku buryo utamuha ibintu bikomeye. Akomeza avuga ko ubwonko bw’umwana vuba vuba hagati y’umwaka 1 n’imyaka 2, ko ari ngombwa ku muha indyo yuzuyemo ubuzima.

Ubushakashatsi bwerekanye ko amafunguro uhaye umwana akiri muto ari ingenzi cyane mu kubaka ubwonko buzima. Ubushakashatsi bugaragaza ko aya mahirwe yo gutuma ubwonko bukura mu minsi 1000 ya mbere iyo agucitse, nta yandi mahirwe uba uzagira ngo ugaruke ubikore kandi yarakuze. Bakomeza bavuga ko amafunguro akungahaye kuri iron ari ingenzi mu kubaka ubwonko bugashobora gutekereza byihuse.

Src:Kidshealth.org

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND