RFL
Kigali

Ntiharimo urwagwa! Ibintu wakora ugahorana itoto n’imbaraga

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:30/04/2024 7:03
0


Buri wese afite uburyo yahisemo bwo kwita ku buzima bwe bitewe n’ubushobozi afite yaba mu bifatika ndetse n’imitekerereze ye, nyamara bamwe bahorana itoto n’imbaraga niyo baba bakuze bitewe no kutiyibagirwa.



Byemejwe ko uburyo umuntu agaragara abigiramo uruhare ndetse ashobora no kubihindura n’ubuzima bugahinduka neza cyangwa nabi. Inkuru dukesha Huck Spirt yatangaje ibintu ukwiye gukora bwangu niba wifuza guhorana ubwiza n’itoto ku mubiri wawe ndetse n’ingufu.

1. Kurya neza

Kurya neza ni ijambo rito ariko ryagutse. Byavuzwe ko kenshi kurya neza bidasobanura kurya ingano y’ibiribwa byinshi, ahubwo bikaba akamaro k’ibyo wariye n’ibyo bikumarira.

Kurya neza ni umuco udakorwa mu biruhuko cyangwa mu minsi mikuru, cyangwa hakarindirwa iminsi idasanzwe. Imirire isobanutse ikwiye gufatwa nk’ihame rya buri munsi. Bamwe barya neza rimwe na rimwe bakarya bakabihamya nkaho baba beza cyangwa bakagira ubuzima bwiza umunsi umwe.

Indyo yuzuye nkuko bigarukwaho irangwa n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.

Inama ihabwa buri wese nuko akwiye gutekereza kabiri mbere yo kugira icyo ashyira munda, agatekereza impamvu akiriye, n’akamaro agitegerejemo akabona kurya, kandi bikajyana no kurya ku gihe bitari ukuryagagura.

2. Kujyana n’ibigezweho

Iki kiri mu bintu bituma umuntu ahorana ubwonko bukora neza adasigara inyuma mu iterambere. Iyo umuntu asazana n’ibihe, bituma atangira gutekereza ko yashaje bigatuma atiyitaho.

Kwiyitaho muri ubu buryo bituma ahorana umucyo ku mutima yiha ibyiza, yambara neza, arya neza, yita ku bwiza bw’umubiri we n’ibindi. Aba bantu bajyana n’ibigezweho akenshi uhura nabo ukabaha imyaka micye kandi bakuze. Kujyana n’ibigezweho bituma umuntu ahorana itoto asa n’abato ndetse agahorana imbaraga zo kudasigara inyuma yaba mu ntekerezo no mu buryo bugezweho bwo kwiyitaho.

3. Kuruhuka bihagije

Kurya neza, no kujyana n’ibihe ariko utaruhuka nta kamaro kabyo. Ubuzima bwa muntu bwagenewe amasaha yo gukora nayo kuruhuka. Bitewe n'ubuzima benshi babura umwanya kubera gutinya kubaho nabi, bigatuma bakora amasaha y’ikirenga kugira ngo babone amaramuko.

Gusa ibi bituma bibagirwa ko bashobora kubaho no gukora kuko ari bazima,  ntibatekerezo nibamara guhungabanya ubuzima batazashobora no guhangana  n’imibereho ibatwara umwanya wabo wose.

4. Kwambara neza

Bavuga ko uwambaye neza agaragara neza ndetse ko bigoye kumucishamo ijisho. Uwambaye neza benshi bamubonamo ibyiza, amafaranga menshi, umuntu wishimye, umuherwe, umunyabwenge n’ibindi.

Kwambara neza ni igihe ushobora kuba washobora guhitamo imyenda ikubereye ijyanye n’uko uteye, igezweho ndetse isukuye mu buryo buziguye. Umuntu wambara nabi abantu bamubonamo ibibi nta wifuza kumuba hafi, ndetse agaragara nk’ushaje.

5. Gukomeza kwiga

Iyi nimwe mu nzira ikoreshwa n’abahanga bifuza guhora biyungura ubumenyi bitewe no guhinduka kw’ibihe.Ibi bituma umuntu mukuru akomeza guhangana ku isoko ry’umurimo no kugira ubushobozi bwo gukomeza kwibeshaho igihe agifite agatege. Guhora umuntu yiga afata ubumenyi butandukanye bituma adasaza imburagihe cyane cyane nk'ubwonko bugakomeza gukora neza

Gusaza imburagihe usanga biterwa no kwica ubuzima bamwe bishora mu biyobyabwenge, inzoga z’inkorano nk’urwagwa ruzwi cyane mu Rwanda, kurya nabi kandi bahendwa nibyo bahaha, guhangayikira ubuzima, kubaho nta myitozo ihabwa umubiri n’ibindi byinshi bikwiye kwirindwa hategurwa ahazaza.


Kwiyitaho bitera gusa neza guhorana itoto n'imbaraga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND