Uko ibijyanye n’imyidagaduro bigenda bitera imbere ni nako hagenda hategurwa udushya dutandukanye two kurushaho kubishyigikira. Ni muri urwo rwego Kompanyi yitwa YOO!Studioz yateguye ijoro ryo kwerekana filime yise “La Estrella Movie Night”
Muri iryo joro, kwinjira bizaba ari ubuntu ariko bizaba byiza abantu bizaniye ibyo kwifubika na cyane ko hazaba ari nijoro kandi ari hanze. Ibyo kurya no kunywa bazabyigurira kuko bizaba bihari. Bizabera i Nyamirambo hafi ya stade Mumena kuri LA GRACE DEUS GARDENS bikaba biteganyijwe ko bizatangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba tariki ya 30 Werurwe 2018.
YOO!Studioz yateguye ijoro ryo kwerekana filimi
Mu gushaka kumenya byinshi ku itegurwa ry’iri joro ryo kwerekana filime, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashatse kumenya impamvu hateguwe ijoro nk’iri, yegera Isaac umwe mu bari kubitegura adutangariza impamvu muri ubu buryo:
Movies ni amateka adasibangana kandi ashyira abantu hamwe mu kwishimira impano idasanzwe y’ubuzima zikanabigisha kwagura indoto, gukora no kuba abakomeye. Nta mwanya mwiza wo kwishimira ibyiza bya cinema rero urenze Umujyi wa Kigali, ahari urumuri rw’inyenyeri amamilliyoni uri kumwe n’inshuti zawe, abavandimwe bawe n’abandi…
Mu itegurwa ry’iri joro, Isaac yadutangarije bumwe mu bufasha bafite harimo Kwetu Film Institute ibaha ibikoresho na Tike Ltd bakorana ku bijyanye no kumenya amakuru ahagije y’abantu binjiye ku buryo bamenya umubare nyirizina w’abantu bitabiriye iri joro aho agashya bita ak’ingenzi bateguriye abazitabira iri joro ari filime izerekanwa inakunzwe cyane yitwa ‘JUMANJI: WELCOME TO THE JUNGLE’ aho hazaba hari n’umuziki uzazanwa na label yitwa Mothaland Music ndetse bakazakora na premiering y’icyegeranyo kigufi bakoze cya “LORD OF WINGS”
Ijoro ryo kwerekana filime ryiswe La Stella Movie Night (Outdoor)
Ni ku nshuro ya kabili iki gikorwa gitegurwa na YOO!Studioz kibaye aho ijoro rya filime ry’ubushize ryabaye tariki ya 23 Gashyantare 2018, Isaac yatubwiye bimwe mu byo bigiye mu gikorwa cy’ubushize. Yagize ati: “Ni bwo twatangiraga twakoze isuzuma ndetse tunategura ikipe yacu mu bijyanye no gutegura ibitaramo. Icyo gihe kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000 Rwf) ibi bikaba byaraduhereje ubushobozi bwo kubona bimwe mu bikoresho dukenera. Isomo ry’ingenzi twakuyemo ni uko n’ubwo event ari unique, iyi nshuro dukeneye kongeramo/gushyiramo ibintu bishya kandi bifitiye abantu akamaro...”
TANGA IGITECYEREZO