Tariki 17/12/2017 Chorale de Kigali yakoze igitaramo cyinjiza abanyarwanda muri Noheli. Ni igitaramo cyabereye muri KCEV (Kigali Conference and Exhibition Village) hazwi nka Camp Kigali kitabirwa n'abantu bari hagati y’ibihumbi 3 na 4.
Ni igitaramo kizwi nka 'Christmas Carols Concert' kiba buri mwaka aho Chorale de Kigali igikora mu rwego rwo kwinjiza abakristo n'abanyarwanda bose muri rusange muri Noheli. Muri iki gitaramo, Chorale de Kigali baririmbye indirimbo zitandukanye harimo n'izaririmbwe n'abaririmbyi b'abahanga cyane ku rwego rw'isi.
Kuri ubu Chorale de Kigali yashyize hanze album DVD ikubiyemo indirimbo zose baririmbyr mu gitaramo baherutse gukora. Rukundo Charles Lwanga umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali ushinzwe imari n'ubutegetsi yatangarije Inyarwanda.com ko bamaze gushyira ku isoko DVD y'igitaramo bakoze mu mpera za 2017.
Album DVD y'igitaramo Chorale de Kigali baherutse gukora
Rukundo Charles Lwanga yavuze ko izo DVD bise 'Christmas Carols Live Concert 2017' ziri kuboneka hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko ari DVD iriho indirimbo 29 harimo iyakunzwe cyane mu gitaramo baherutse gukora ari yo; Turate u Rwanda. Yadutangarije ko DVD imwe iri kugura 10,000Frw. Abazishaka bashobora kuzisanga aha hakurikira:Saint Michel, Sainte Famille, Regina Pacis no kuri Alimentation iri muri Economat.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CHORALE DE KIGALI BAHERUTSE GUKORA
Abantu benshi bakozweho cyane mu gitaramo cya Chorale de Kigali
Chorale de Kigali yegereje abakunzi bayo DVD y'igitaramo iherutse gukora
TANGA IGITECYEREZO