Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 muri Kigali habereye inama yahuje abahagarariye RSAU, Urugaga Nyarwanda rwa muzika, Ubuyobozi bwa DAD ndetse n’abakora umwuga wo gucuruza ibihangano ku ma mashini bakunze kwita Aba Disc Burner.
Ni inama yari yateguwe na kompanyi y’ubucuruzi mu nshingano zayo igiye kujya icuruza ibihangano nyarwanda binyuze muri aba ba Disc burner nayo ikazajya ireba ibihangano byacurujwe ikishyura abahanzi bacururijwe ibihangano nk’uko biri mu masezerano yatangaje ko yagiranye n’urugaga nyarwanda rwa muzika.
Uretse iyi kompanyi yasobanuriye aba bafatanyabikorwa bayo baganirijwe kandi n’umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa muzika Intore Tuyisenge abasobanurira ko kuri ubu bamaze kuvugana na DAD kandi biteguye gukorana neza. Yakomeje asobanurira aba ba disc burner ko hari benshi bagiye babishyuza ndetse amafaranga y’umurengera bababwira ko aya mafaranga agera ku bahanzi nyamara umuhanzi nta na kimwe abona. Tuyisenge Intore nkuko yabitangaje asanga iyi kompanyi nibaramuka bakoranye neza bizagirira akamaro kenshi muzika nyarwanda aho yagize ati:
Uretse kuba abahanzi bacururijwe ibihangano bazajya babona ku mafaranga n’abandi bose bizabagirira akamaro kuko nihacuruzwa ibi bihangano mu buryo bwiza bizaninjiriza igihugu umusoro kandi uyu musoro ushobora guteza ubuhanzi imbere cyane ko noneho natwe twaboneraho gusaba ko twakubakirwa ahantu h'umwihariko hajya hakorerwa ibitaramo bitandukanye tutarinze gushakisha aho tubonye hose.
Olivier umuyobozi wungirije muri RSAU ari nayo ishinzwe kurinda ibihangano nyarwanda ndetse no kurwanya itubura ryabyo we yemeje ko kuri ubu nta muntu wemerewe gukumira abantu abishyuza amafaranga ku bihangano by’abahanzi batandukanye baba abo mu Rwanda n'abo hanze atabifitiye uburenganzira yahawe na nyiri igihangano ndetse n'icyo yahawe na RSAU, aha DAD ikaba yaramaze guhabwa ubwo burenganzira kuko yagiranye amasezerano n’uru rugaga.
Uretse aba bayobozi uru rubyiruko kandi rwanaganiriye n’abahagarariye Urubyiruko mu mujyi wa Kigali bagiye babasobanurira byinshi bijyanye n’ibiranga umujyi wa Kigali, uburyo bakwiteza imbere ndetse banabashishikariza kujya bitabira ibikorwa bitegurwa n’umujyi harimo Siporo, Umuganda, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Twasoza tubibutsa ko kuri ubu uru rubyiruko rwatangiye gukorana n’iyi kompanyi aho kuri uyu wa mbere batangira guhabwa ibihangano bifitwe nayo bigatangira gucuruzwa n’aba ba Disc Burner.
TANGA IGITECYEREZO