RFL
Kigali

BASKETBALL: Abakinnyi 12 batarimo Sagamba Sedar nibo Mutokambali Moise ahagurukana i Kanombe agana i Bamako

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2018 10:18
2


Mu gicuku cy’uyu wa Kabiri gishyira uwa Gatatu ni bwo itsinda ry’abanyarwanda ririmo abakinnyi 12 bagomba guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, bagana i Bamako muri Mali ahagiye kubera imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa.



Igikombe cy’isi kizatangira kuwa 31 Kanama kugeza kuwa 15 Nzeli 2019 mu mijyi umunani iri mu Bushinwa, hitabire ibihugu 32 bizaba byavuye mu mashyirahamwe 214 yatangiye ashaka itike.

Ku mugabane wa Afurika, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba iri muri Mali ishaka itike mu mikino izatangira kuwa 23-25 Gashyantare 2018. Ikipe y’u Rwanda irahaguruka i Kanombe mu gicuku cya saa saba n’iminota 45’ (01h45’) z’uyu wa Gatatu  tariki 21 Gashyantare 2018.

Mu bakinnyi 12 bahamagariwe guserukira u Rwanda ntiharimo Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC. Uyu mukinnyi yakunze kuza mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda aho yigaga agatangira gufasha Patriots BBC kwitwara neza mu mwaka w’imikino 2016-2018.

Gusa muri uyu mwaka w’imikino 2018 ntabwo uyu musore yakunze kwemeza abantu mu kibuga mu buryo busa n’umwaka ushize kuko akenshi abakurikira uyu mukino bakunze kumubona kina aziritse urutugu bisa naho afitemo ikibazo. Ibi byaba muri bimwe byatumye adashimwa n’itsinda ry’abatoza b’ikipe y’igihugu ku buryo bamwitegaho umusaruro.

Sagamba Sefar ukinira Patriots BBC

Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC

Umukino wa mbere ku Rwanda uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018 aho bazaba bisobanura na Mali mbere yo gucakirana na Nigeria kuwa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018. U Rwanda rusasoza rukina na Uganda ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018.

Abakinnyi bahamagawe :

1.Mugabe Arstide (C/PatriotsBBC)

2.Ruhezamihigo Hamza(Canada)

3.Kami Kabange Milambwe(REG BBC)

4.Kaje Elie (REG BBC)

5.Shyaka Olivier(REG BBC)

6.Ndizeye Diedudone(PatriotsBBC)

7.Nkurunziza Walter(REG BBC)

8.Niyonkuru Pascal(Espoir BBC)

9.Kubwimana Kazingufu Ali (REGBBC)

10.Ndoli Jean Paul(IPRC-Kigali BBC)

11.Niyonsaba Bienvenue ( IPRC-South BBC)

12.Gasana Keneth (Morroco)

Abazaherekeza ikipe:

1.Umutoza mukuru: Mutokambali Moise

2.Umutoza wa mbere wungirije:Nkusi Aime Karim

3.Umutoza wa kabiri wungirije: Mwiseneza Maxime

4.Umutoza wongerera abakinnyi ingufu: Mwambari Serge

5.Umuganga w’ikipe: Muhawenimana Emmanuel

6.Ushinzwe kunanura abakinnyi: Uwimana Martin

Ushinzwe ubuzima bw’ikipe: Shema Butera Valentin

Uwimana Martin

Uwimana Martin ushinzwe kugorora abakinnyi no kubashyushya (Team Physio)

BASKETBALL: Moise Mutokambali yahamagaye abakinnyi 17 bagomba kwitegura Mali

Ikipe y'u Rwanda iri kumwe na Mali, Uganda na Nigeria (Photo/Archive)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sedar6 years ago
    Akarengane ntaho kataba, bihorere petit frere Sedar... Time will tell
  • Emile6 years ago
    Ese ubu Sedar yasegaye gute kweli? Niwe mukinnyi wigaragaje....abatoza banza batareba like twebwe abafana kabisa. iyi team ikineye umutoza ibya Mutoka ndabona.





Inyarwanda BACKGROUND