Kigali

Miss Rwanda 2018: Iradukunda Liliane ufite umuhigo wo guteza imbere ubukerarugendo yafashe umwanya wo kwihugura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2018 23:00
2


Muri iyi minsi kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro kiri kuvugwa cyane mu Rwanda ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Kuri ubu abakobwa 20 babashije gutsindira itike yo guhatana ku munsi wa nyuma uzanatanga uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 bari mu mwiherero i Nyamata.



Iradukunda Liliane ni umwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Uburengerazubai. Uyu mukobwa ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize yatangaje ko we aramutse agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 yaharanira guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco aho yakwibanda ku gusura ndetse no gusigasira ahantu nyaburanga mu gihugu.

Icyakora nubwo yatangaje ibi uyu mukobwa amakuru Inyarwanda.com yizeye ni uko yari amaze iminsi atangiye amahugurwa yo guteza imbere ubukerarugendo muri Wilson Toursn akaba yaratangiye kwihugura uko yateza imbere ubukerarugendo mu Rwanda yibanda mu gukangurira abanyarwanda gusura ahantu nyaburanga ndetse anabakangurira kubungabunga ibintu nyaburanga igihugu gifite.

Iradukunda Liliane ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba kimwe n'abandi bagenda bavugwa n'abafana

Iradukunda Liliane yatomboye nimero 7 bityo uburyo bwo kumutora akaba ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare 7 ukohereza kuri 7333 ukaba uhaye amahirwe uyu mukobwa ubusanzwe uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba.

 REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA IRADUKUNDA LILIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabeho6 years ago
    Mugerageze aba bakobwa muri muge mubambika n umwambaro wo koga .bituma tumenya niba aba bakobwa badafite inkovu mu mavi.murakoze
  • ....6 years ago
    Kabeho,wirwaza muzunga utabeshe inkovu nicyushaka kureba cg ushakakubareba mumwambaro wokogana?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND