RFL
Kigali

St Valentin: Ama 'Couples' 800 yakoreye ubukwe umunsi umwe asezeranira mu rusengero rumwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/02/2018 19:33
0


Kuri St Valentin tariki 14/2/2018 mu gihugu cya Uganda habereye agashya, ama 'Couples' 800 akorera ubukwe umunsi umwe, asezeranira mu rusengero rumwe rwa Christian Life Church ruherereye ahitwa Bwaise.



Ubu bukwe bw'ama couples 800 bwayobowe na Pastor Jackson Ssenyonga akaba ari nawe wasezeranyije abageni imbere y'Imana n'imbere y'abakristo. Abageni barahiye ko bazabana akaramata mu byiza no mu bibi. Abagabo n'abasore bari bambaye amakositimu y'umukara mu gihe abagore n'abakobwa bari bambaye udutimba tw'umweru.

Abakoze ubukwe bose babanje kwitunganya muri salon y'umuterankunga w'ubu bukwe ari we Movit ndetse abageni batwawe ku rusengero n'imodoka zitanzwe n'uyu muterankunga w'ubu bukwe nkuko John Tumwesigye yabitangarije Big Eye dukesha iyi nkuru. Yakomeje avuga ko bishimiye cyane iki gikorwa cy'urukundo bakoze kuri St Valentin kuko baremye urukundo mu bantu benshi ku munsi wahariwe abakundana. 

Mass Wedding at Christian Life Church on Valentine's Day

Bishimiye gukora ubukwe kuri St Valentin

Mass Wedding at Christian Life Church on Valentine's Day

St Valentin y'uyu mwaka ni umunsi utazibagirana mu buzima bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND