Kigali

AMAFOTO: Bamwe mu banyamuziki bo mu Rwanda bari mu kivunge cy’abasezeye bwa nyuma Mowzey Radio

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/02/2018 10:13
4


Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu binyamakuru ko umuhanzi wari ukunzwe mu itsinda rya GoodLyfe Mowzey Radio yitabye Imana nyuma yo guhondagurirwa mu kabari akajya muri Coma, akabagwa akongera kurwara akaza kwitaba Imana atabarukiye mu bitaro bya Case Hospital.



Nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi imihango yo kumuherekeza ikomeje kuba, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018 ni bwo habaye Misa yo gusabira nyakwigendera Radio, ibera muri kiliziya ya Rubaga Cathedral mu mujyi wa Kampala, iyi kiliziya nini n'ubusanzwe yari yakubise yuzuye abantu abandi bahagarara hanze bayikurikiranira ku byuma ndangururamajwi.

Nyuma ya Misa hakurikiyeho umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera umuhango wabereye ku kibuga kinini kizwi nka Kalolo, aha hakaba hari hateraniye imbege yiganjemo urubyiruko rwari ruje guha icyubahiro uyu muhanzi mpuzamahanga wa Uganda, usibye aba ariko kandi hari abo mu muryango we ndetse n’abanyamuziki muri rusange bari baje gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, akaba ari naho hagaragaye abanyamuziki bo mu Rwanda bari bitabiriye uyu muhango.

MuyobokeUncle Austin na Muyoboke Alex mu ihema ryagenewe abahanziradioDj Pius nawe yari yitabiriye uyu muhangoMuyobokeSuper sex, Muyoboke, Vj Spinny ... na Safi Madiba mbere yuko bajya kwicara

Aha hakaba hagaragaye Dj Pius, Uncle Austin na Muyoboke Alex, Safi Madiba, DJ Spinny n'abandi benshi. Aba bakaba bagomba kwiyongeraho umubare munini w'abandi bahanzi bageze i Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 aho bari bwitabire umuhango wo gushyingura nyakwigendera.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BYIFASHE UBWO ABANTU BENSHI BARI BAJE GUSEZERA BWA NYUMA KURI NYAKWIGENDERA:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marthens 6 years ago
    Hope that the killer will be found
  • 6 years ago
    NIYIGENDERE IMANA IMWAKIRE MUBAYO
  • igirukwishaka theogene6 years ago
    imana imwakir kuk iburundi twamukunda
  • 6 years ago
    IMANA imwakire mubayo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND