Nshuti Dominique Savio umukinnyi mushya mu ikipe ya APR FC ukina aca mu mbavu z’ikibuga, kuri uyu wa Mbere ubwo yakirwaga n’abafana ku kibuga cya Kicukiro, yabwiye abanyamakuru ko Mugiraneza Jean Baptiste ariwe mukinnyi yakuze agenderaho bityo bikaba aribyo bimufashije kugira umutima wo kujya muri iyi kipe yambara umweru n’umukara.
Nshuti Savio yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamara akinira iyi kipe ifite igikombe cy’amahoro cya 2017, kuri ubu agomba gutangira gukorera iyi kipe ahura na Rayon Sports yavuyemo agana muri AS Kigali atamazemo kabiri.
Aganira n’abanyamakuru, Savio yavuze ko yakuze abona Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy amubona akina ku Mumena bityo ajya muri APR FC abona ari gutera imbere bityo nawe atangira kugira inyota yo kuba yajya muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
“Urebye nturuka muri Quartier (Agace) yo ku Mumena. Nabonaga ibyo bagenzi banjye bari kugeraho nka ba Miggy , nkumva natera ikirenge mu cyabo. Miggy yagiye muri APR FC nanjye kubera numvaga ariwe ndi kugenderaho numva nayikinira” Nshuti Dominique Savio
Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ni bwo APR FC igomba guhura na Rayon Sports mu mukino usoza irushanwa ry’Intwali 2018, umukino Savio agomba gukina ahura n’abakinnyi basangiye akabisi n’agahiye. Uyu musore avuga ko uzaba ari umukino utoroshye ariko azaba agerageza kwitwara neza.
“Ni umukino ukomeye, ni nkaho nsubiye muri Derby (Umukino w’ishiraniro). Mbere nakiniraga Rayon (Sports), ubu nzaba ndi gukinira APR FC, urumva ni umukino uzaba ukomeye kuri njye. Ni umupira.. mu buzima ugomba guhura nabyo , ndumva nzagerageza kwitwara neza”.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ni we Savio Nshuti agenderaho
Uyu mukinnyi yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya Kicukiro, yakirwa n’abafana kuko banagize umwanya wo kumuterura bakamwumvisha umunyenga. Savio yabashimiye avuga ko yumva yageze mu rugo kuko hari abakinnyi basanzwe ari inshuti ze.
“Icya mbere ni ukubanza kubashimira uburyo banyakiriye. Ni ibintu binzaniye icyizere no kunyereka ko bamfitiye urukundo. Muri APR FC hari abakinnyi benshi b’inshuti zanjye ntabwo byangoye cyane kuko harimo n’abavandimwe duturuka mu gace kamwe …ba Miggy, ba Abouba (Sibomana)..ndumva ari ibintu byashimishije cyane”. Savio Nshuti
Nshuti Dominique Savio asanga abandi bakinnyi ba APR FC
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC ahetse Twizerimana Onesme watsinze ibitego bitatu mu myitozo ku mipira yose yahawe na Buteera Andrew
Rugwiro Herve ahetse Sekamana Maxime
Kuri uyu wa Kabiri APR FC irakorera imyitozo i Shyorongi
Sibomana Abouba bita Bakary ni umwe mu nshuti za Savio Nshuti
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC
Mugiraneza (ibumoso) afatwa nk'umukinnyi unafasha abatoza (Player-Coach) kuko aha yagiraga inama Byiringiro Lague (iburyo) utaratsinda igitego
Nshuti Dominique Savio yashimye uko yakiriwe n'abafana
Nyuma y’imikino ibiri buri kipe imaze gukina, Rayon Sports yatsinze umwe (1) inganya undi ni yo mpamvu iyoboye urutonde n’amanota ane (4) ikazigama ibitego bine (4). Police Fc iraza ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu (3) n’umwenda w’ibitego bitatu (3). AS Kigali irafata umwanya wa gatatu(3) n’amanota abiri (2) mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kane n’inota rimwe (1).
TANGA IGITECYEREZO