Ubwo irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kuri ubu risa naho rigeze ahakomeye cyane ko buri ntara ifite abakobwa bayihagarariye, abakobwa 35 nibo babashije kugera mu cyiciro gikurikiyeho ahagiye gushakishwa 20 bazajya mu mwiherero uzatanga umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018.
Ubwo abategura iri rushanwa bajyaga i Kayonza gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 umwe mu bakobwa bahiyamamarije witwa Irebe Natacha yavuze ko iwabo ari Iburasirazuba i Buganza iwabo w’Igaju n’Inyambo. Akivuga gutya byateye abari bagize akanama nkemurampaka gusobanura no gutandukanya ibyo yari amaze kuvuga.
Irebe Natacha ubwo yari Iburasirazuba
Ashaka gutandukanya Igaju n’inyambo Irebe Natacha yagize ati: “Inyambo ni za nka zimwe zifite amaboko…” Akimara kuvuga gutya abagize akanama nkemurampaka bamwibukije ko ari amahembe nawe yungamo avuga ko ari amahembe. Irebe Natacha yakomeje kubazwa n’abagize akanama nkemurampaka ari nako asubiza icyakora ntiyagira amahirwe yo kubona itike ituma ahagararira Intara y’Iburasirazuba cyane ko ataje muri batandatu batowe.
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa uyu mukobwa wari wavanywe mu bahagarariye intara y’Iburasirazuba yagarutse kugerageza amahirwe mu bagombaga guhagararira umujyi wa Kigali, akinjira uyu mukobwa yahise asabwa nabagize akanama nkemurampaka noneho gutandukanya za nka yavuze i Kayonza. Uyu mukobwa wumva ko yihuguye yahise azitandukanya bitamugoye ubundi abajijwe impamvu yahisemo kugaruka mu irushanwa avuga ko yagombaga kugaragaza ko ataciwe integer nibyamubayeho kandi ko yumva yifitiye icyizere naho ku bijyanye n’amashusgho yakwirakwijwe avuga ko inka zigira amaboko we yavuze ko yibeshye kandi ntamuntu utakwibeshya.
Irebe Natacha yari yagarutse kugerageza amahirwe i Kigali
Icyakora nubwo yari yaje kugerageza amahirwe mu bazahagararira umujyi wa Kigali ntabwo amahirwe yigeze amusekera cyane ko atigeze atoranywa ngo ajye muri barindwi bagomba guhagararira umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.
REBA UBWO IREBE NATACHA YAVUGAGA KO INYAMBO ARI INKA ZIFITE AMABOKO
TANGA IGITECYEREZO