Mu busanzwe gahunda z’ikipe y’igihugu cyane mu bijyanye n’ingendo bakora imbere mu gihugu bitabaza imodoka ya kompanyi ya Volcano Express haba mu myitozo ndetse no ku mikino bakinira i Kigali. Iyo bavuye cyangwa bajya hanze y’u Rwanda bakoresha iyi modoka nini, gusa uyu munsi byabaye nkaho bihinduka.
Ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yari ivuye muri Maroc mu mikino ya CHAN 2018, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri mu murenge wa Kanombe hari haparitse bisi (Bus) nini ya Volcano Express isanzwe itwara Amavubi. Gusa abakinnyi n’abandi basanzwe bayitabaza ntabwo bifuje kuyijyamo kuko bahise batega imodoka nto (Taxi-voitures) z’ikibuga cy’indege abandi bakagenda mu mudoka zabo.
Imodoka itwara Amavubi yatashye nyuma banze kuyijyamo
Umushoferi wari waje gutwara aba bakinnyi azanye imodoka nini ya Volcano Express yabonye ibiri kuba abona ko bitaza kumworohera ahita ayikata asubira aho yari avuye kuko mu kibuga abafite aho bari bahuriye n’Amavubi yari muri CHAN 2018 bari bamaze kugenda bose.
Itsinda ry'abafana ba APR FC bibumbiye mu cyitwa "Online Fan Fan Club" ni bo batumye umubare w'abakiriye Amavubi wiyongeraho gato
Abakinnyi bateze imodoka nto ziba zikoreshwa n'ikibuga cy'indege
Nshuti Domique Savio yakiriwe n'abafana ba APR FC
Eric Rutanga Alba agana ku modoka nto (Taxi Voiture)
Nshimiyimana Imran agera asohoka
Hakizimana Muhadjili aganira n'abari baje kumwakira
Ndayishimiye Celestin umwe mu bakinnyi batakinnye umukino wo mu matsinda
Patrick Habarugira wa RBA yogezaga imikino y'Amavubi
Nshuti Innocent yabanje kuganira n'abafana mbere yo kwinjira mu modoka
AMAFOTO: Mihigo Saddam
VIDEO: Niyonkuru Eric
TANGA IGITECYEREZO