Myugariro w’Umunyarwanda, Mitima Isaac yatandukanye n'ikipe ya Al-Zulfi yo mu cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite nyuma y'amezi atanu gusa ayigezemo.
Amakuru avuga iyi kipe ariyo yahisemo gusesa amasezerano n'uyu mukinnyi nyuma y'uko itamubonyemo ibyo yamushakagamo.
Aya makuru yake nyuma yuko Mitima Isaac amaze iminsi ari mu Rwanda kandi iyi kipe ya Al-Zulfi iri gukina ndetse amaze iminsi ashyira amashusho ku mbugankoranyambaga ze ari mu myitozo ya wenyine.
Umukino yaherukaga gukina muri iyi kipe ni uwo batsinzemo Ohod Club tariki ya 3 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize.
Uyu myugariro yari yarerekeje muri Al-Zulfi yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Arabie Saoudite mu kwezi kwa 8 k'umwaka ushize wa 2024 asinya amasezerano y'umwaka umwe avuye mu ikipe ya Rayon Sports yari yaragezemo muri 2021.
Nubwo Mitima Isaac kugeza ubu nta kipe afite ariko ashobora kwerekeza muri Oman dore ko hari ikipe yaho bari mu biganiro.
Uyu myugariro wo hagati w’imyaka 27, yazamukiye muri Intare FA, ayivamo yerekeza muri Police FC nayo ayivamo yerekeza muri Sofapaka FC yo muri Kenya mbere yo kujya muri Rayon Sports.
Mitima Isaac yatandukanye n'ikipe ya Al-Zulfi nyuma y'amezi atanu ayigezemo
TANGA IGITECYEREZO