RFL
Kigali

Wari uzi ko atari byiza koza amenyo ukimara kurya?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/01/2018 13:49
0


Mu buzima busanzwe abantu bazi neza ko koza amenyo ukimara kurya ari isuku kandi ihagije kuko bikuramo ibyo kurya biba byasigaye mu kanwa cyane ko iyo bimzemo umwanya biba byabaye umwanda ariko burya ngo si byiza guhita woza amenyo nyuma yo kurya.



Amakuru dukesha bamwe mu bashakashatsi ku bijyanye n’indwara z’amenyo bavuga ko igihe umuntu yogeje amenyo mbere y’iminota 30 akimara kurya ko biyangiza aho kuyarinda bitewe n’uko mu byo kurya umuntu aba yariye habamo acide izwiho kwangiza igice cy’inyuma cy’iryinyo bityo rero iyo umuntu ahize yoza amenyo akimara kurya bifasha ya acide kwinjira neza mu gace k’iryinyo bita Dentine mu ndimi z’amahanga , amenyo akagenda yangirika ku buryo bwihuse kurusha uko byaba umuntu ayogeje nyuma y’iminota 30 amaze kurya.

Ibi byemejwe nyuma yuko impuguke ku bijyanye n’indwara z’amenyo Dr Haward R.Gamble akoze ubushakashatsi maze afata abantu abambika amenyo atari mazima ariko ajya kumera nk’ay’umuntu maze bamwe bakajya bayoza mbere y’iminota 30 bamaze kurya abandi nyuma y’ayo hanyuma baza gusanga abantu bayozaga mbere y’iminota 30 bamaze kurya amenyo yabo yarangiritse bikomeye kurusha abayozaga nyuma y’iminota 30 bariye.

Nyuma yo kubona akaga gaterwa no koza amenyo nyuma y’iminota 30 ukimara kurya bitera ingaruka zirimo kwangirika kw’amenyo ku buryo bukomeye, ni byiza ko nibura ubanza ukareka hagashira nk’isaha imwe n’igice cyangwa se niba wihuta ukanyuza amazi mu kanwa gusa ukaza kuyoza uhugutse aho kugira ngo uyatere ingaruka z’uburwayi kandi bushobora kukuzahaza.

Src: Colgateenamelhealth.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND