Sitade Umuganda ni kimwe mu bikorwa remezo bya siporo bikomeye byitabazwa mu Rwanda muri gahunda za siporo n’ibindi bikorwa bituma abantu baterana yaba imikino, ibiterane by’ivugabutumwa n’ibindi bitaramo.
Ni sitade iherereye mu Karere ka Rubavu mu mudugudu w’Umuganda mu murenge wa Gisenyi, yakira abantu 5180 bicaye neza nta mubyigano. Iyi sitade yagizwe mpuzamahanga cyane ubwo yakiraga imikino ya CHAN 2016 yaberaga mu Rwanda igatwarwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa hatitawe ku kamaro kanini ifite abanyarwanda by’umwihariko abatuye akarere ka Rubavu, iyi sitade ifite ikibazo ko isakaro ryayo ryangiritse kuri ubu ikaba iva bikomeye kuko amazi aca mu mabati agahinguka muri parafo (plafond) bityo amazi akaruhukira mu rwambariro rw’ikipe iba yaje kuhambarira.
Iyo winjiriye ku miryango y’aho amakipe yambarira (Dressing Room Gate), ukinjira muri sitade Umuganda, ugera aho amakipe ahurira agiye gusohoka, winjira mu rwambariro ruri ibumoso bwawe. Iyo ugeze muri urwo rwambariro uhita ubona ahari intebe zicarwaho n’amakipe. Ntabwo aho amakipe yicara ariho hava ahubwo uhita winjira mu muryango uri iburyo bwawe ugahita ufungura umuryango ugana aho abakinnyi bashobora kogera no kuba bakora ibindi bijyanye n'isuku nyuma cyangwa mbere y’umukino. Aha ni naho hari ubwiherero.
Aha hari icyumba abakinnyi bashobora kogeramo niho hari igisenge cyangiritse cyane kuko iyo imvura iri kugwa usanga huzuye amazi kuko haba hameze nk’umureko. Ubwo twasuraga iyi sitade, twasanze haretse amazi kuko imvura yagwaga bityo amazi agaca muri parafo yamaze gushwanyuka akaruhukira hasi. Sitade Umuganda ifitiye akamaro kanini ikipe ya Etincelles na FC Marines zisanzwe zihakorera imyitozo ndetse zikanahakirira imikino ya shampiyona ya gishuti, igikombe cy’Amahoro na shampiyona.
Sitade Umuganda ni gutya imeze imbere
Iyi sitade kandi mu mpera za 2017 yakiriye umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup 2017), umukino wari wahuje Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona na APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro.
Iyi sitade kandi muri 2017 yakoreshwe yakira imikino yari yateguwe n’Akarere ka Rubavu muri gahunda yo kwishimira intsinzi yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Paul Kagame ni we watsindiye kuyobora u Rwanda.
Sitade umuganda ivirwa bitewe nuko isakaye nabi, yakiriye umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC ubwo FEZABET yamurikaga imyambaro amakipe yombi azajya yambara nk’umuterankunga mukuru w’aya makipe. Rayon Sports niyo yatwaye igikombe.
Sitade Umuganda yari yitaweho inatwara menshi mbere ya CHAN 2016 ariko ubu ikeneye indi ngengo y'imali
Imvura iragwa amazi akareka aho abakinnyi bakabaye bogera
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Kalisa Roger umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rubavu yavuze ko iki kibazo atakizi kuko abashinzwe gucunga iyi stade batari bamuha raporo. Yagize ati: "Icyo kibazo ntacyo nzi. Nta raporo ndabona ivuga ko sitade yangiritse."
Abajijwe icyo yaba akeka cyaba cyaratindije raporo yuko stade imerewe, Kalisa Roger yavuze ko bishoboka ko byaba ari impamvu yuko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imyubakire mu Rwanda (RHA) kiri mu biganiro n'uturere dufite amasitade ko ari two twajya tuyabungabunga.
Kalisa Roger ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rubavu/Foto Internet
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO