Ikipe ya Police FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino wa gishuti muri gahunda kurwanya ibiyobyabwenge. Umukino urakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 kuri sitade Umuganda saa saba z’amanywa (13h00’).
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko ari umukino uzamufasha gukomeza umwuka wa shampiyona ndetse no kwItegura imikino y’irushanwa ry’intwali 2018. Gusa Seninga anavuga ko nyuma ya Etincelles FC ashobora gukina na FC Musanze.
“Ni umukino uzadufasha kwitegura shampiyona. Nta nubwo ari na shampiyona gusa kuko twe turi no gutegura irushanwa ry’intwali. Ni ukuvuga ko rero umukino tuzakina na Etincelles FC, ni umukino uzadufasha kwitegura kuko burya imyitozo ntabwo iba ihagije. Turabiteganya kuko dushobora gukina undi mukino wa gishuti n’ikipe ya Musanze kuko turi mu biganiro”. Seninga Innocent
Seninga avuga ko umukino wa Police FC na Musanze FC wazakinwa mbere gato ko hatangira imikino y’irushanwa ry’intwali 2018 rizatangira kuva kuwa 23 Mutarama 2018.
Ndayishimiye Antoine Dominique na Nzabanita David ntabwo barangije imyitozo kuko bagize ibibazo ku birenge byabo by’iburyo. Seninga avuga ko abaganga bamubwiye ko bidakomeye ku buryo bari buze kubitaho ku buryo kuri uyu wa Gatatu bagaragara mu kibuga bahatana na Etincelles FC yabatsinze ibitego 3-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018.
“Dominique yagize ikibazo cy’akagombangori. Siwe gusa kuko na Saibadi (Nzabanita David) niko byagenze. Gusa nkurikije ibyo nabwiwe n’abaganga ntabwo bikomeye cyane ku buryo bari bubakurikirane ku buryo bashobora kuzaba bakina mu mukino tuzahuramo na Etincelles FC”. Seninga Innocent
Ku kibazo cya Iradukunda Jean Bertrand umaze igihe adakina bitewe n’ikibazo afite mu mavi, Seninga yavuze ko yahawe urupapuro (MedicalTransfer) imujyana mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bitewe nuko ahandi yajyagayo bakamubwira ko nta kibazo afite. Ubu igitegerejwe ngo nuko yaca mu cyuma noneho mu mpera z’iki Cyumweru hakamenyekana ikizakurikira.
Kuri ishimwe Issa Zappy myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ntabwo yakoze imyitozo kuko afite ikibazo mu kiziba cy’inda (Bas Ventre) bityo akaba akitabwaho n’abaganga. Undi mukinnyi utazakina uyu mukino ni Neza Anderson ufite ibikomere ku kaboko nyuma y’impanuka yagize. Mpozembizi Mohammed nawe aracyashidikanya ku kuba yakina kuko avuga ko atarakira neza ku buryo yakina umukino nubwo akora imyitozo.
Nizeyimana Mirafa atera umuserereko Nzabanita David
Umuganga yahise amujyana hanze kuko yagize ikibazo
Yahise yisunga Neza Anderson (Iburyo) nawe urwaye akaboko yatewe n'impanuka
Muzerwa Amin agana hasi asunitswe na Muhinda Bryan
Niyigaba Ibrahim azamukana umupira
Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga
Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira
Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC yaje kongera kugaruka mu kibuga
Nzabanita David yihambira kuri Nizeyimana Mirafa
Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga akurikiwe na Habimana Hussein
Songa Isaie yagarutse mu kibuga
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC areba uko abakinnyi bahagaze
Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga acenga bagenzi be
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC niwe ushobora kubanzamo bakina na Etincelles FC
Habimana Hussein Eto'o (Ibumoso) na Patrick Umwungeri (Iburyo) ba myugariro ba Police FC
Bisengimana Justin (iburyo) umutoza wungirije muri Police FC na Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru
Abatoza baganira uko babonye abakinnyi banahitamo abazitabazwa kwa Ruremesha Emmanuel
Ishimwe Issa Zappy (wambaye umweru) ntiyakoze imyitozo kuko arwaye
Ndayishimiye Antoine Dominique ntiyarangije imyitozo
Abakinnyi baganirijwe bihagije kuri gahunda izaba ibajyanye i Gisenyi
Imyitozo irangiye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO