RFL
Kigali

Louis usanzwe ufata amashusho ya filime y’uruhererekane ya Seburikoko yamaze gusohora indirimbo nshya 'Zaryoshye'-YUMVE

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/12/2017 18:33
3


Louis Jahboy umaze gushyira hanze indirimbo Zaryoshye ikozwe mu njyana y’ikinimba ni umusore ubusanzwe ufata amashusho ya filime y’uruhererekane ya Seburikoko aho azwi ku izina rya Udahemuka Louis.



Uyu musore wemeza ko iyi ndirimbo ye ari imwe mu ndirimbo zibyinitse, yavuze ko yahisemo kuyitura abakunzi b’umuziki nyarwanda muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, aho yaririmbye muri iyi njyana ibyinitse yifuza ko yazakoreshwa mu kongera umunezero muri ibi bihe byo kwidagadura no kwishimira ko umwaka urangiye amahoro.

Louis uri kumwe na Kibonke ndetse na Kadogo bakorana muri Seburikoko 

Louis ni umwe mu babarizwa mu mwuga wa sinema washyize hanze indirimbo ye nshya nyuma ya bagenzi be nabo bakorana muri uyu mwuga barimo Nick Dimpoz uherutse gushyira hanze indirimbo yise Beaucoup, Njuga uzwi nka Kadogo,  ndetse na Clapton uzwi nka Kibonke muri Seburikoko bamaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye.

Umva hano indirimbo zaryoshye ya Loui Jahboy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyo6 years ago
    Felicitation musore wacu, ndakwibuka inganzo yawe ni iya kera kdi nabonye ufite ubuhanga uzagera kure. Courageee
  • Andrew6 years ago
    Courage bro! Iyi ndirimbo ndumva ari sawa, turagushyigikiye!!!
  • Buke6 years ago
    Uririmb neza ....ark content y'ibyo uririmba ni ntayo peuh ,nkubwo message utanga muriyi ndirimbo niyihe??mugihe underground bakora badafite intumbero nzima NGO bagire creativity mubuhanzi bwabo bazaguma kuriyo stage nawe irimo.





Inyarwanda BACKGROUND