Mu rwego rwo kwishimana n’abakiliya mu minsi mikuru,Mobisol yahembye abakiliya bagize uruhare mu kuzana abandi bakiliya binyuze muri 'Nezerwa na mobisol'. Kuri uyu wa gatanu tariki 29 ukuboza 2017 ni bwo habaye igikorwa cyo gushyikiriza ibihembo abasekewe n’amahirwe muri tombola yiswe “Nezerwa na Mobisol”.
Nkuko twabisobanuriwe n’umuyobozi ushinzwe ubufatanye n’izindi nzego muri Mobisol,Rwagaju Louis aba bahembwe ni icyiciro cya mbere kuko tombola iracyakomeje. Mu bihembo byatanzwe uyu munsi harimo amagare ane, amaradiyo ndetse na terefone zigendanwa.
Kugira ngo winjire muri tombola biroroshye,niba wari usanzwe uri umukiliya wa Mobisol ukabasha kuzana undi mukiliya uba wemerewe guhita winjira mu irushanwa. Usibye amagare,amaradiyo,amaterefone agendanwa muri iyi tombola harimo n’inka z’izungu,amafaranga y’ishuli n’ibindi.
Ndagijimana Jean Mari Vianney yatsindiye igare
Amagare atangwa aba ari mashya
Aya maradiyo ashobora no gukoreshwa n'umurasire w'izuba
Terefone zatanzwe ziri mu bwoko bwa Tecno w2
Rwagaju Louis, umuyobozi ushinzwe ubufatanye n'izindi nzego muri Mobisol asobanura iby'iki gikorwa.
TANGA IGITECYEREZO