Kigali

Nyaruguru:MTN yaguriye abaturage 1000 mituweli inabagenera inkunga izabafasha kwiteza imbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:14/12/2017 11:55
0


MTN yatanze miliyoni zirindwi,ku baturage 1000 ba Nyaruguru azabafasha kugura ubwisungane mu kwivuza no kwiteza imbere mu buzima busanzwe.Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 13 ukuboza 2017 ni bwo MTN yashyikirije sheki ya miliyoni zirindwi ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru.



Aya mafaranga ni ayo gufasha abaturage 1000 bo mu kagari ka Murama,Umurenge wa Ngera muri aka karere. Nkuko twabisobanuriwe n’uwari uhagarariye MTN Foundation, Mukarubega Zulfat. Aya mafaranga arimo ibice bibiri igice kimwe kigizwe na miliyoni eshatu azakoreshwa mu kugura ubwisungane mu kwivuza ku bantu igihumbi bari barabashije kwishyura igice cy’asabwa yose ku miryango yabo izindi miliyoni enye zikazafasha iyi miryango kwiteza imbere bakava mu bukene.

Usibye ibi,muri uyu mwaka MTN Foundation yakoze ibindi bikorwa bitandukanye muri uyu mwaka wa 2017 mu kuzamura abanyarwanda hibandwa ku batuye mu duce tw’ibyaro. Hatanzwe mudasobwa zo mu bwoko bwa laptop mu bigo by’amashuli bitandukanye zatwaye asaga miliyoni 720 z’amafaranga y’u Rwanda. Hatanzwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 400 yo mu turere twa Gisagara na Nyaruguru yatwaye asaga miliyoni 25. Hatanzwe kandi mudasobwa 100 kuri ba gitifu 100 zatwaye asaga miliyoni 25.

MTN

MTN

Abakozi batandukanye muri MTN bati Y'ello

mtn

Simon Ndayiragije,umuyobozi w'umurenge wa Ngera yashimishijwe n'iki gikorwa MTN yakoze

MTN

Mukarubega Zulfat,uyobora MTN Foundation aganiriza abaturage i Nyaruguru

 MTN

Mushaija Geoffrey,umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Amajyepfo yashimiye MTN

MTN

MTN

Inzego z'umutekano muri Nyaruguru zari zihagarariwe

MTN

Ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND