Kigali

2018:Iminara yose ya MTN mu Rwanda izongererwa ubushobozi ive kuri 2G ijye kuri 3G

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:7/12/2017 13:12
0


MTN Rwanda yatangaje byinshi yagejeje ku baturarwanda n’ibyo izabagezaho umwaka utaha wa 2018. Ni mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 7 ukuboza 2017.



Muri iki kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Kigali mu nyubako 'Ubumwe grande hotel', MTN yagaragaje ibizakorwa mu mwaka wa 2018 kugira ngo ubuzima mu Rwanda burusheho koroha,umwaka wa 2018 ukaba uzasiga ahantu hose mu gihugu hari iminara ya MTN ndetse n’aho yari isanzwe ngo izongererwa ubushobozi bw’umuvuduko ive kuri 2G ijye kuri 3G.

Iki gikorwa kikaba kizatwara akayabo ka miliyoni makumyabiri z’idorali (20.000 000$). Uyu mwaka wa 2017,MTN ikaba yarashoye asaga miliyoni cumi n’umunani z’adorali(18.000 000$) mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda.

-Cashless (igikorwa cyatangijwe na Leta y’u Rwanda cyo kwirinda kugendana amafaranga mu ntoki) MTN ni umwe mu bari kugishyiramo imbaraga nyinshi kandi nta kabuza bizagerwaho.

-Mocash ni uburyo umukiliya abitsa amafaranga kuri MTN mobile money (soma mobayilo mani)ashobora kwiguriza amafaranga runaka akamufasha gukora umushinga.

MTN

Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN mu Rwanda yagize ati "Buriya muri ariya mafaranga ucibwa mu gihe cyo kohererzanya amafaranga hari ducye dusigara muri MTN utundi muri Banki Nkuru y’Igihugu."

MTN

Lily Zondo (MTN chief finance officer) mu kiganiro n'abanyamakuru

MTN

Gaspard Bayigane (Marketing officer (ufite mikoro) mu kiganiro

MTN

Nyuma y'ikiganiro hafashwe ifoto y'urwibutso

MTN

Uyu muhango wabereye muri 'Ubumwe grande hotel'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND