Kigali

Kuva kuri uyu wa mbere, hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye mu Rwanda

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:4/12/2017 10:17
0


U Rwanda rwifatanije n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’abo mu gihugu mu cyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije kirangwa n’ibikorwa binyuranye bihurirwamo n’abari mu nzego zifata ibyemezo, abakora imirimo ifite aho ihuriye no kurengera ibidukikije ndetse n’impuguke bagasangira ubunararibonye mu kubaka ubukungu butangiza ibiduki



Kuri uyu wa mbere nibwo Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Vincent Biruta yatangije iki cyumweru aho ibikorwa by'icyumweru cyahariwe ubukungu bwita ku bidukikije byabimburiwe n'ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru byibanda kuri politiki y’igihugu ku bukungu bwita ibidukikije. Biteganyijwe ko uretse ibiganiro bibera muri Convention Center,hirya no hino mu gihugu hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije byateguwe.

Minisitiri w'Ibidukikije Dr.Vincent Biruta atangiza icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije
Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije mu Rwanda kizatangira ku wa 4 Ukuboza gisozwe ku wa 8 Ukuboza 2017.
Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije kizaba umwanya wo gusuzuma aho ishyirwamubikorwa ry’ingamba z’igihugu zigamije kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy) rigeze ndetse n’ibiteganywa mu gihe kiri imbere mu gihe kiri imbere. Iki cyumweru kizahuriza hamwe impuguke zinyuranye hagamijwe gusangira ubumenyi no kunoza imyumvire ku buryo gutera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iki cyumweru kandi kizaba urubuga abafatanyabikorwa bazagaragarizamo uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, kurushaho kunoza serivisi z’ubumenyi bw’ikirere no kongera ubukangurambaga kuri gahunda yo kubaka imijyi n’imyubakire itangiza ibidukikije.
Iki cyumweru kizatangira ku wa mbere tariki ya 4 Ukuboza 2017 kuri Kigali Convention Centre, kizatangizwa n’Ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru kuri politiki y’igihugu yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije. Bikazakurikirwa no gutangiza ku mugaragaro uruganda rutunganya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Rwanda E-Waste Recycling Facility) – uruganda nk’uru rukaba ari urwa kabiri runini muri Afurika.
Byongeye kandi muri iki cyumweru, impuguke zizahurira mu mahugurwa ku buryo bwo kubonera inkunga imishinga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, ibiganiro kuri politiki n’ingamba z’u Rwanda zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, inama yo mu rwego rwo hejuru ku myubakire irambye, guteza imbere imijyi, ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu y’Ikigega cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije.
Muri iki cyumweru kandi hazashyirwa ibuye ry’ifatiro ahazubakwa uruganda ruzajya rutuganya amazi yakoreshejwe rwa Mageragere, inama ngishwanama ku mikoreshereze y’amakuru y’ubumenyi bw’ikirere n’amahugurwa agenewe abakozi bo mu turere ku gutegura imishinga no kuyishakira amafaranga.
Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije kizasozwa n’urugendo rwo kurengera ibidukikije ruzabera mu Mujyi wa Kigali ku wa gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017, rukazatangira sa cyenda rugasozwa saa kumi n’imwe.
Ubukungu butangiza ibidukikije ni uburyo bw’iterambere rishingiye ku kubaka ubukungu burambye hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, kwangiza no gukoresha nabi umutungo kamere byose biganisha mu byuryo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ubukungu butangiza ibidukikije buzirikana ko kubungabunga ibidukikije ari inkingi y’iterambere ry’ubukungu rusange n’ubw’igihugu. Bwibanda kurushaho kunoza ireme ry’ubukungu aho kwibanda ku kongera ubukire gusa.

One UN Resident Coordinator, Dr. Fode Ndiaye yashimiye Guverinoma y'u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije

Abitabiriye ibiganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND