Kigali

Umunyarwandakazi yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika nyuma yo gukora ubushakashatsi kuri kanseri-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:3/12/2017 23:23
4


Umunyarwandakazi Alice Umuhoza yashyikirijwe igihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu bakoze ubushakashatsi buhiga ubundi muri Afurika, igikorwa cyabereye mu birwa bya Maurice mu mpera z'iki cyumweru. Niwe muntu wenyine uturuka muri Afurika y’uburasirazuba (East Africa) ubonye icyo gihembo uyu mwaka.



 Alice Umuhoza yahesheje ishema u Rwanda abikesha gukora ubushakashatsi yakoze akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) mu ishami ry’ubuvuzi mu mwaka wa nyuma. Mu bushakashatsi bwe yashatse kugaragaza uko ubumenyi mu bijyanye n’indwara za kanseri buhagaze mu banyeshuri bari mu imenyereza (cyangwa stage/internship) bitegura kujya mu mwuga w’ubuvuzi nk’abaganga. Ubu bushakashatsi yabukoze mu gihe muri iyi Minsk hari amakanseri yica abantu batari bake kubera gutinda kwivuza hakiri kare cyangwa ubumenyi bw’abaganga basuzuma izi ndwara, n’ubushobozi bw’bikoresho bidahagije muri Afurika.

Alice Umuhoza kuri ubu urimo gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza, ni umwe mu bashakashatsi bakiri urubyiruko muri Afurika. Si ubwa mbere yitabira inama izwi nka MARS kuko n’umwaka ushize w'2016 yayitabiriye muri Ethiopia. Bitewe n’imbaraga ashyira mu gukora bushakashatsi, agenda abona amahirwe yo kwitabira inama mpuzamahanga nyinshi. Aganira na Inyarwanda.Com, yagize ati’

Ubushakashatsi nibwo bubyara ubundi bumenyi ndetse butuma habaho iterambere niyo mpamvu mbukora. Natsindiye iki gihembo kubera ubushakashatsi nkora kandi bufitiye akamaro abantu kuko buzatuma habaho kwirinda ndetse no kugera ku mibereho myiza”.

Alice Umuhoza avuga ko kuba yaragize amahirwe yo kwitabira inama ikomeye nk’iriya inshuro ebyiri byatumye yunguka byinshi. Icya mbere ni uko nk’umuntu ukora ubushakashatsi yabashije kumenya ubwoko bw’amakanseri ahari yica abantu byafasha mu kuvumbura inkingo nshyashya zikenewe maze aho gutakaza amafaranga menshi abaturage bivuza ahubwo bakirinda bakoresheje inkingo.

 Mbabazwa cyane no kubona abantu bapfa buri munsi bazize kanseri kandi wenda yari kuba yarakingiwe cyangwa ikavuzwa hakiri kare. N'ubwo ubumenyi budahagije ariko hari ibyiringiro ko ubushakashatsi buri gukorwa buzavamo ibisubizo birambye. Icyo nashishikariza urubyiruko muri rusange ni uko tugomba kwigirira icyizere kandi tugakorera ku ntego. Kwiyemeza ni kimwe mu bintu bimfasha kugera ku nzozi zanjye mu buzima n'ubwo ibirangaza ndetse n’imbogamizi bitajya bibura. Gusa iyo ufatanije n’abandi byose birashoboka.”-Alice Umuhoza

Alice Umuhoza ashyikirizwa igihembo na Dr. Musango Laurent uhagarariye WHO muri Mauritius

Umuhoza Alice avuka mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze. Amashuri abanza yayigiye muri Ecole primaire de Muhoza akomerezaho ayisumbuye muri FAWE Girls’ School. Avuga ko kuva kera inzozi ze zari ukuba muganga (Doctor) ndetse asanga kuba umushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bimutegurira kuba umuganga mwiza kurushaho.

Inama ya MARS cyangwa Merck Africa Research Summit mu magambo arambuye yitabiriye  ni inama mpuzamahanga ngarukamwaka ihuza ibigo by’ubushakashatsi, za kaminuza, ibigo bitegamiye kuri leta (NGOs), ndetse n’abayobozi b’ibihugu muri Afurika aho batumira cyane cyane aba ministiri. Iyi nama itegurwa na Merck Foundation yitabirwa n’ibigo bikomeye ku rwego rw’isi bya UN nk'Ishami ry'Umuryabgo w'Abibumbye ryita ku Buzima 'WHO' na UNESCO. Uyu mwaka iyi nama y’iminsi ibiri (2) yajemo abantu barenga 200 yabereye mu birwa bya Maurice (Mauritius Island) yibanze ku cyorezo cya kanseri n’iterambere mu gukora inkingo ‘Cancer and Vaccine Development’ yatangiye tariki ya 28 isozwa 29 z’Ugushyingo.

Iyi nama ibaye nyuma y’aho bigaragaye ko kanseri zirimo guhitana abantu benshi cyane ku isi. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka w’2015  Kanseri yahitanye abantu miliyoni umunani (8) zirenga, bangana n’abatuye umujyi wa Kigali bose ukubye inshuro byibuze zirindwi (7).

Ubushakashatsi bwo mu 2015 bw'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima 'WHO' bugaragaza ko hatagize igikorwa, abahitanwa na za kanseri zitandukanye bazakomeza kwiyongera ndetse ngo mu 2030  abagera kuri miliyoni makumyabiri n’imwe (21) buri mwaka bazicwa n'iyi ndwara, ni ukuvuga abatuye u Rwanda uyu munsi ukubye inshuro ebyiri (2). 

MERCK ni uruganda rumaze imyaka hafi 350 rukora imiti ndetse n’inkingo z’indwara zitandukanye, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buvuzi n’ibindi. Icyicaro cya Merck kiba mu Budage kandi rukorera mu bihugu bigera kuri 70. Uru ruganda rwashinze Merck Foundation muri 2016 kugirango rushyire imbaraga mu bushakashatsi butandukanye harimo na kanseri.

Merck Foundation ifite gahunda nyinshi zo guteza imbere urubyiruko n’abagore bakora ubushakashatsi muri Afurika ikaba yararihiye amatike y’indege ndetse n’ibindi byose abantu 100 bakora ubushakashatsi butandukanye batanze abstracts (isobanurampamvu) zabo kugira ngo babashe kwitabira iyi nama.

Igihembo Alice Umuhoza yahawe

 Umuhoza Alice ari hamwe na Umutoni Christine uhagarariye UN muri MauritiusAbahembwe bakiriwe na Perezida wa MauritiusAbahembwe bakiriwe na Perezida wa Mauritius

Perezida Ameenah Gurib-Fakim wa Mauritius (ufite microphone) yakira uwabaye uwa mbere

Abakobwa bose batsinze uko ari bane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwali6 years ago
    Ariko ntumugasetse! Nonese ubu ni ubushakashatsi cg ni ibarura? Mu banyeshuri baza kaminuza zo muri Africa sinzi ko kurubu hagira ugira icyo avumbura kuri cancer kbs
  • alo6 years ago
    congraculations Alice
  • Jackson6 years ago
    Ibihembo bifite icyo bisobanuye ku buzima bw'abanyarwanda. Uri icyitegererezo mu bakobwa ureke babandi bategekwa kwambara ubusa ngo baserukiye igihugu kandi ari ibintu bitagira icyo byubaka na busa.
  • Eric6 years ago
    Congz mama docter turakwishimiye mu muryango wacu





Inyarwanda BACKGROUND