Tariki 3 Ukwakira 2016 ni bwo inkuru y’incamugongo yahamije urupfu rw’uwari umufasha w’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda Jean Lambert Gatare, nyuma y’umwaka umwe apfushije umugore wa mbere uyu munyamakuru wa Isango Star agiye kongera kurushinga n’umukunzi we mushya.
Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire ubukwe bwa Jean Lambert Gatare n’umukunzi we mushya buteganyijwe tariki 26 Ukuboza 2017 aho azajya gusaba no gukwa Nikuze Odette bakunda kwita Dede imihango byitezwe ko izabera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, nyuma y’iyo mihango hakurikireho gusezerana imbere y’Imana kuri Saint Michel mu Kiyovu. Abatumiwe muri ibyo birori bazakirirwa muri Rugende Park.
Mu mwaka wa 2016 Jean Lambert Gatare yarwaje bikomeye umugore we warembye kugeza ubwo yitabye Imana tariki 3 Ukakira 2016.
Jean Lambert Gatare n'umukunzi we mushya bagiye kurushingana
Amafoto: Ukwezi
TANGA IGITECYEREZO