Kigali

Miss Irasubiza Alliance yaherewe 'Master's' muri Amerika mbere y’iminsi 4 ngo akore ubukwe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/12/2024 10:54
0


Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, uherutse kwambikwa impeta y’urukundo n’umusore bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo, yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master's Degree).



Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo akorere ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miss Irasubiza yabonye impamyabumenyi ya 'Master's' yakuye muri Kaminuza ya Boise State University.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Alliance yagaragaje umunezero atewe no gutera iyi ntambwe, ashimira abantu bose bamubaye hafi muri uru rugendo.

Yagize ati: "Ndagushimiye Mwami Yesu, ndashimira n'abantu badasanzwe bari mu buzima bwanjye bambaye hafi muri uru rugendo. Ndi umunyamugisha kandi ndashima ku bwanyu mwese."

Miss Alliance yari aherekejwe n'umukunzi we, Papa we, abo mu muryango w'umugabo we ndetse n'inshuti n'abavandimwe.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike uyu mukobwa akorewe ibirori byo gusezera ku ubukumi bizwi nka 'Bridal Shower.' 

Nk’uko bigaragara ku mpapuro ziteguza, inshuti n’abavandimwe b’uyu mukobwa gahunda z’ubukwe, yagaragaje ko buzaba ku wa 19 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Kanama 2024 ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta n’umukunzi we bemeranya kuzabana akaramata.

Muri Kamena nibwo Irasubiza yagaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n’abamukurikira kuri Instagram.

Alliance Irasubiza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity rimwe mu makamba afite agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko rinahabwa umukobwa ukunzwe cyane akaba ashyigikiwe na benshi.


Miss Irasubiza Alliance yabonye impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

Yaherekejwe n'umugabo we bitegura kurushinga

Se umubyara na we yamaze kugera muri Amerika ahazabera ubukwe bw'umukobwa we

Hasigaye iminsi 4 gusa akarongorwa

 Aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ku rungano





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND