Umuhanzi Israel Mbonyi hamwe n'abakunzi b'ibihangano bye bibumbiye mu muryango Israel Mbonyi Foundation basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma yaho bakomereje i Rwamagana bafasha umuryango w'abakecuru b'incike.
Israel Mbonyi Foundation ni umuryango w'abakunzi b'umurimo Imana yashyize muri Israel Mbonyi, bishyize hamwe kugira ngo bafatanye kwagura ubwami bw'Imana mu bikorwa by'urukundo. Intego yabo ni ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo ndetse no gukora ibikorwa by'urukundo. Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 mu masaha ya mu gitondo nka saa yine ni bwo abagize umuryango Israel Mbonyi Foundation biganjemo urubyiruko bageze ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa. Aimable Twahirwa uzwi mu muziki nyarwanda ni umwe mu bari kumwe n'uru rubyiruko.
Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi
Israel Mbonyi ni ubwa mbere yari asuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Israel Mbonyi Foundation bafatanye mu biganza basaba Imana gukomeza imiryango yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, basengera igihugu cy'u Rwanda n'ubuyobozi bwacyo burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ndetse basaba Imana ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byose ku isi.
Aganira na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yatangaje ko akurikije amateka mabi igihugu cy'u Rwanda cyaciyemo, ari byiza ko urubyiruko ruhora rwiga kugira ngo ibyabaye bitazasubira. Yagize ati: "Dukurikije amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo ni byiza ko urubyiruko duhora twiga kugira ngo bitazasubira ni yo mpamvu natekereje kujyana n'urubyiruko bagenzi banjye kugira ngo twongere dusubize amaso inyuma twige kandi tumenye neza uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa."
Israel Mbonyi yahakuye isomo rikomeye
Israel Mbonyi n'abagize umuryango Israel Mbonyi Foundation bavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside, bungutse byinshi, bakaba bahakuye umukoro wo gukangurira bagenzi babo bagafatanya kurinda ibyo igihugu cy'u Rwanda cyagezeho barwanya ingengabitekerezo ya Genocide kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Israel Mbonyi yakomeje agira ati: "Ikindi ni uko nk'urubyiruko dukwiriye kumenyekanisha ibyo igihugu cyacu cyagezeho kugira ngo abakibona u Rwanda mu ishusho ya Genocide nabo babone ko hari aho igihugu cyacu kimaze kugera"
Israel Mbonyi arahamagarira abanyarwanda kujya bafata umwanya bagasura urwibutso rwa Jenoside, yagize ati: "Ubutumwa natanga ni uko abanyarwanda bakwiye kujya barushaho kwiga amateka basura urwibutso ntibumve ko ari iby'abanyamahanga gusa. Ikindi ni uko abantu batagomba kumva ko gusura urwibutso bigomba gukorwa gusa muri cya gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka.". Munezero Sylivie (Sisi) umwe mu bagize Israel Mbonyi Foundation yabwiye Inyarwanda ko gusura urwibutso rwa Jenoside yabyungukiyemo byinshi harimo kongera gutekereza ku byabaye mu gihugu cye cy'u Rwanda, agaharanira ko Jenoside n'ingengabitekerezo yayo bitazongera kubaho ukundi.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, bagiye gusura umuryango w'abakecuru b'incike
Israel Mbonyi Foundation bavuye ku Gisozi berekeza mu karere ka Rwamagana mu kagari ka Mununu mu mudugudu wa Janjagiro basura umuryango w'abacekuru b'incike, barabaganiriza babaremamo icyizere cy'ejo hazaza. Babahaye ubufasha bw'ibintu binyuranye birimo ibiribwa n'imyambaro. Mugabo Francois umuyobozi w'umudugudu wa Janjagiro na Gisagara Jean Bosco umuyobozi w'akagari ka Mununu ndetse na Liberata Mukagihana umubyeyi ukuriye uyu muryango w'abakecuru b'incike, bishimiye cyane gusurwa n'urubyiruko babaha ikaze ndetse babasaba ko n'ikindi gihe bazagaruka. Aba bakecuru b'incike nabo bishimye cyane bavuga ko gusurwa n'uru rubyiruko bibongereye imbaraga nyinshi cyane.
Israel Mbonyi hamwe n'abakecuru b'incike yasuye
Aba bakecuru bafite amazina y'utubyiniriro biswe bageze muri uwo muryango, urugero ni nka Mukamunana Verena bita Nyampinga, Mukarukaka bita Gikundiro, Gaudence bita Munyana. Amazina biswe bakigera muri uyu muryango barayakunda cyane. Liberata Mukagihana yabwiye Inyarwanda ko atari azi Israel Mbonyi, gusa ngo akunda indirimbo ze. Yishimiye kuba Israel Mbonyi na bagenzi be babasuye bakagirana ibihe byiza n'abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi.
Aimable Twahirwa nawe yacinye umudiho
Abagize Israel Mbonyi Foundation baririmbiye aba bakecuru mu ndirimbo za Mbonyi n'izindi zinyuranye, barasabana kugeza aho aba bakecuru basabye uru rubyiruko kurara. Israel Mbonyi yadutangarije ko yahakuye isomo rikomeye. Yagize ati: "Nkurikije urukundo n'urugwiro batwakiranye nahakuye isomo ry'uko bariya babyeyi bakeneye kubona abana bagataramana nabo kuko bibongerera icyizere cy'ejo hazaza kuko baba babonye urubyiruko rwabatekerejeho".
Israel Mbonyi akoze iki gikorwa cy'urukundo mbere y'iminsi micye ngo akore igitaramo azamurikiramo album ye ya kabiri yise Intashyo mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikabera Camp Kigali aho azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu T Niyukuri. Kwinjira muri iki gitaramo cye ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo.
Igitaramo Israel Mbonyi agiye gukora
AMAFOTO Y'IGIKORWA CYAKOZWE NA ISRAEL MBONYI FOUNDATION
Aimable Twahirwa nawe yifatanyije na Israel Mbonyi Foundation
Basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bari bambaye imipira yanditseho amazina y'indirimbo za Mbonyi
Sandrine na Sylivie hamwe na bagenzi babo berekeje i Rwamagana
Mu nzira bajya i Rwamagana bahuye n'abantu bishimira cyane kubona Israel Mbonyi
Bari bitwaje imfashanyo y'ibintu bitandukanye
Umuyobozi w'umudugudu wa Janjagiro,Mugabo Francois
Umuyobozi w'akagari ka Mununu, Gisagara Jean Bosco
Liberata Mukagihana umubyeyi uyobora umuryango w'abakecuru b'incike
Israel Mbonyi yahumurije abakecuru b'incike ababwira ko Imana iri kumwe nabo
Ernest Nsengiyumva Noteri w'akarere ka Nyarugenge ni we watangije Israel Mbonyi Foundation
Bafashe umwanya wo guhimbaza Imana
Aimable Twahirwa nawe yacinye umudiho
Batanze impano kuri aba bakecuru b'incike za Jenoside
Justin na Mbonyi hamwe na Mukamunana bita Nyampinga
Bafashe ifoto y'urwibutso izwi nka 'Selfie'
Bari bafite amatsiko menshi y'ibiri mu mpano bahawe
Babahaye inkweto zifasha abantu kutarwara indwara y'imitsi
Bafashe ifoto y'urwibutso, hano ni mu rugo aba bakecuru babamo
Batahanye gahunda yo kuzahurira mu gitaramo 'Intashyo Live concert'
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba_Inyarwanda Ltd & Ntinya Christian
TANGA IGITECYEREZO