RFL
Kigali

Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) rigiye gutora 'Archbishop' uzasimbura Musenyeri Rwaje Onesphore

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2017 15:33
0


Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) rigiye gutora umuyobozi mukuru (Archbishop) uzasimbura Musenyeri Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 ni bwo hatangajwe ku mugaragaro gahunda y'isimburwa rya Archbishop uriho ubu ari we Musenyeri Onesphore Rwaje. Ni inama yabereye mujyi wa Kigali kuri St Etienne muri Diyoseze ya Kigali, yitabirwa n'Abepiskopi bayobora Diyoseze zose zigize itorero Angilikani mu Rwanda. Muri iyi nama hemerejwemo gahunda y'isimburwa rya Archbishop ugomba gusimbura Archbishop Rwaje Onesphore. 

Rwaje

Musenyeri Rwaje ni we Archbishop wa Angilikani mu Rwanda

Archbishop Rwaje Onesphore agiye gusimburwa bitewe nuko agiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru aho azatangira icyo kiruhuko tariki 06/06/2018. Nkuko byemejwe mu nama isimbura ya Province yabaye uyu munsi kuwa 24//11/2017, Archbishop wa EAR azatorwa tariki 17 Mutarama 2018. Mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe 2018, hazaba inama y'Abepiskopi izatora umwepiskopi uzayobora Diyoseze izaba ivuyemo Archbishop.

Tariki 20 Gicurasi 2018 hazashyirwaho umwepiskopi wa Diyoseze Archbishop azaba avuyemo. Tariki 26/05/2018  hazaba iteraniro ryo gushima Imana n'ihererekanyabubasha ku bikoresho byo mu buyobozi (Administrative documents). Tariki 27/05/2018 hazashyirwaho umwepiskopi wa Diyoseze ya Gasabo. Tariki 10/06/2018 hazashyirwaho Archbishop wa PEAR. 

Rwaje

Musenyeri Rwaje agiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND