Benshi bafata Nyamirambo nk’agace gakunda gushyuha mu mujyi wa Kigali, ibi bituma buri wese aba yumva nta handi yasohokera cyane mu mpera z’icyumweru cyangwa ku mugoroba ubwo benshi baba bari gutembera. Aho gusohokera twabahitiyemo ni TIZAMA Bar & Restaurant
Aha niho twaguhitiyemo ho gusohokera ku mpamvu zinyuranye zirimo kuba ari ho honyine muri Nyamirambo bafite ahantu hateye amabengeza ho kwicara, aho ushobora kwiyicarira ku muhanda wumva akayaga n’umuhumuro uva mu ndabyo zikikije intebe zigenewe abakiriya baba biyicira icyaka baganira ariko banitegereza ibyiza by’umujyi wa Kigali.
Tizama Bar & Restaurant bafite ibyumba binyuranye aho ukunda umupira arebera umukino runaka yahisemo dore ko bafite ubushobozi bwo kwerekana imikino myinshi icyarimwe, usibye imikino ariko kubera ubwinshi bw’ibyumba bagira byo kwicaramo kandi binini Tizama Bar & Restaurant hari n'aho bagusigira wiyicarira uganira n’inshuti zawe bagucurangira indirimbo zinyuranye.
Usibye ibi ariko indi mpamvu inakomeye ni uko aha ariho honyine usanga ibyo kunywa no kurya by’ubwoko bwose kandi amasaha yose ubishakiye dore ko bakora amasaha 24/24 iminsi 7/7, ibi byakubitiraho ko ibiciro byabo biri hasi bituma abantu bashaka gusohoka Tizama Bar & Restaurant bahafata nk'aha mbere i Nyamirambo ho gusohokera. Tizama Bar & Restaurant ni akabari gaherereye i Nyamirambo haruguru gato ya Club Rafiki ahateganye neza neza na BK ishami ry’i Nyamirambo.
Buri cyumba cyose wicayemo ushobora gukurikirana imikino
Ku bifuza kuganira n'ababo hari imyanya myiza yo kwicaramo
Icyo kunywa cy'ubwoko bwose
TANGA IGITECYEREZO