Kigali

Mobisol yatangije Poromosiyo ya Noheli yise 'Nezerwa na Mobisol' igamije guhemba abakiriya bazana abandi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:22/11/2017 10:36
0


Iyi Poromosiyo ya “Nezerwa na Mobisol” yatangijwe tariki 21 Ugushyingo, 2017 igamije guhemba abakiriya bazana abandi muri iyi Sosiyete aho bazajya babasha gutsindira ibihembo birimo inka, amafaranga y’ishuri, amagare, telephone zigezweho (Smart phones) n’amaradio agezweho



Iyi poromosiyo, biteganyijwe ko izamara amezi abiri aho hazajya haba tombora ku bihembo bitandukanye noneho mu gusoza iyi poromosiyo hakazatomborwa igihembo nyamukuru. Ubuyobozi bwa Mobisol, buvuga ko kugira ngo utsindire ibihembo usabwa kuba uri umukiriya wa Mobisol waba ugitangira cyangwa usanzwe ugura ibikoresho byayo.

Nyuma y’ibi usabwa kuzana abakiriya batatu byibura nabo bagahita bahabwa uburenganzira bwo gutombora ibihembo bitandukanye birimbo n’igihembo nyamukuru. Ku ibitiro abatombora bazajya batsindira radio na Telephone zigezweho n’amagare. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no kwamamaza muri Mobisol Noah Manzi Ndekezi yagize ati” ‘Poromosiyo izasozwa no gutanga igihembo nyamukuru aho abakiriya ba Mobisol binjije abandi bashya mu gihe cy’amezi 2 bazatombora bagatsindira amafaranga y’ishuri n’inka.’

Uyu muyobozi yongeraho ko nka kompanyi iha agaciro kanini abakiriya bayo yasanze gushyiraho Poromosiyo ya Noheli izamara amezi 2 bizatuma banezeza ababagana nabo bagashishikarira kwinjiza abakiriya bashya bityo ibihembo bahabwa bikaba byanahindura ubuzima bwabo bwa buri munsi. Iyi Poromosiyo ije isanga ikindi gihembo cy’ibihumbi icumi (10.000Frws) yahabwaga umukiriya winjije undi mu kugura ibicuruzwa bya Mobisol. Komanyi ya Mobisol ikomeje gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.

Kimwe mu byo ivuga ko biyifasha kwagura ibikorwa byayo ni ukuba abakiriya basanzwe iyo banyuzwe na serivisi itanga barangira abandi bashya nabo bakagura imirasire itangwa na Mobisol. Si mu Rwanda gusa Mobisol ifite ibikorwa kuko ifite gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba icanira abaturage bo muri ibi bihugu ari nako igira uruhare mu kurengera ibidukikije

Ibi bikorwa byo gukwirakwiza imirasire y’izuba bikorwa binyuze mu guha ibikoresho abaturage bakajya bishyura amafaranga mu byiciro. Uhawe ibikoresho bya Mobisol, ashobora guhitamo kwishyura buri munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi mu gihe cy’imyaka 3 aho wishyura ukoresheje uburyo bwa Mobile Money kugeza ubwo barangije kwishyura amafaranga yose.

Imirasire y’izuba itangwa na Mobisol iba iherekejwe n’ibindi bikoresho nka batiri (battery) na Television ku bayikeneye. Benshi mu bafashe ibi bikoresho, babishima ubwiza kuko biba bifite ingufu zo gucanira urugo runini cyangwa amazu y’ubucuruzi yifashishije ubushobozi ifite buri hagati ya Wat 100 na Wat 200, bitandukanye n’izindi Kompanyi zitanga imirasire ifite ingufu nkeya.

Ibi byiyongeraho ko Mobisol itanga ubwishingizi (guaranty) bw’igihe kingana n’imyaka 3 aho uguze ibikoresho byayo imufasha kubikorera ‘installation’, kumusobanurira imikorere yabyo, kubikora igihe bigize ikibazo no kubigenzura hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo bitakwibwa.

REBA ANDI MAFOTO

REBA HANO VIDEO UBWO HATANGIZWAGA NEZERWA NA MOBISOL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND