Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:17/11/2017 10:41
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid uri mu ruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda kuva kuri uyu wa kane Tariki 16 Ugushyingo, 2017



Ibiro by’umukuru w’igihugu ‘Village Urugwiro’ byatangaje ko Perezida Kagame yaraye yakiriye Mme Kersti Kaljulaid bagirana ibiganiro cyokora ibyavuye muri ibi biganiro ntibyatangajwe. Ibiro by’umukuru w’igihugu byanditse ku rubuga rwa Twitter ko kandi Perezida Kagame yakiriye ku meza Mme Kaljulaid n’itsinda bari kumwe.

Nta mubano udasanzwe u Rwanda rusanzwe rufitanye na Estonia ariko uruzinduko rwa Perezida w’iki gihugu rushobora gusiga hari igikozwe ku mpande zombi.

Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid 

Mbere yo kuza mu Rwanda Perezida Kaljulaid yabanje muri Ethiopia, agirana ibiganiro n’abayobozi b’iki gihugu n’abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nabwo, Perezida Kaljulaid yari yahuye na Amb. Albert M. Muchanga, komiseri ushinzwe ubucuruzi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byabo, harimo umubano uri hagati ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’inama iri hafi guhuza Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Estonia.

Perezida Kaljulaid w’imyaka 48 y’amavuko, ni we mugore wa mbere akaba n’umuntu ukiri muto watorewe kuyobora igihugu cya Estonia.

Estonia ni igihugu giherereye mu majyaruguru y’umugabane w’u Bulayi, kimaze imyaka icumi gihagaze neza ku rwego rw’isi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga

Perezida Kagame na Madamu Kersti Kaljulaid

Ifoto y'urwibutso

Photo credits: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND