Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera Tariki 1 Mutarama 2018, abanyamahanga baza mu Rwanda bazajya baka visa bageze ku butaka bw’u Rwanda.
Mu itangazo ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki 16 Ugushyingo 2017, iki kigo cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yakoze ivugurura mu gutanga visa ku banyamahanga baza mu Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko abaturage baturuka mu bihugu nka Benin, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Congo Kinshasa, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Ibirwa bya Mauritius, Philippines, Senegal, Seychelles, Sao Tome na Principe ndetse na Singapore bazajya bemererwa kwinjira mu Rwanda batishyuye visa igihe urugendo rwabo rutarengeje iminsi 90, ni ukuvuga amezi 3. Ibi kandi niko bizagenda ku banyarwanda bashaka kujya muri kimwe muri ibi bihugu nk’uko byumvikanweho
Iri tangazo rigaragaza kandi ko abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nk’uko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe. Aya mavugurura aherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017 yemeje ko hakuweho umwihariko wari usanzwe ku baturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike bashoboraga kubona viza ari uko bageze aho binjirira mu Rwanda.
Ubusanzwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore nibyo byari bisanzwe bifitanye amasezerano n’u Rwanda yo gutanga visa z’ubuntu ku baturage babyo.
Inzu ikoreramo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda
Ikindi kiri muri ri tangazo, ni uko ari bimwe mu bihugu Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya, abaturage bafite pasiporo z’abadipolomate cyangwa z’akazi batazajya basabwa visa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, kivuga ko abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.
Ubusanzwe abaturage bo muri Comesa, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nk’uko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika.
Mu korohereza abanyarwanda baba mu mahanga bashaka kuza mu Rwanda bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu.
Si ibi gusa kuko hakuweho n’amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.
Abanyamahanga baba mu Rwanda bo igihe bagiye hanze, nibashaka kugaruka mu gihugu, bazajya bakoresha icyangombwa kibemerera gutura mu gihugu.
TANGA IGITECYEREZO