Ingabire Habibah niwe munyarwandakazi ugomba kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 azabera muri Poland, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2017 nibwo uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda aherekejwe n’umuryango we wamugejeje ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Ubwo yari agiye Ingabire Habibah yijeje abanyamakuru ko byanze bikunze agiye gushaka ikamba bityo Imana nimufasha n’abanyarwanda bakamushyigikira bizashoboka. Iki cyizere Habibah yari agihuje n’umubyeyi we (papa we) we watangaje ko yizeye cyane uburere yahaye umwana we bityo byanze bikunze akaba yizeye ko igihe abanyarwanda bazamushyigikira nawe nta kabuza atazabatenguha azazana ikamba.
Ingabire Habibah na bagenzi be bahatanye batangiye kwerekeza muri Poland ahazabera marushanwa ya Miss Supranational 2017 aho uzegukana ikamba azamenyekana tariki 1 Ukuboza 2017.
Ingabire Habibah ubwo yaragiye hano yari kumwe na mama we n'abavandimwe beAha mama we yamwibutsaga ibyo yamutoje...Ingabire Habibah yagiye aganiriye n'abanyamakuruAbabyeyi be bose bari bamuherekejeHabibah asezera ku nshuti ze zari zamuherekejeHabibah yafatanye ifoto y'urwibutso n'inshuti ze zari zamuherekejeHabibah atwaye idarapo ry'igihugu nk'umukobwa uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO