Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri icyi cyumweru Tariki 12 Ugushyingo yageze I Dakar muri Senegal aho yitabiriye ihuriro Mpuzamahanga rya kane ryiga ku mahoro n’umutekano
Ibiro by’umukuru w’igihugu ‘Village Urugwiro’ bivuga ko Perezida Kagame akigera I Dakar yakiriwe na mugenzi we Macky Sall. Ihuriro Mpuzamahanga rya kane ryiga ku mahoro n’umutekano rigiye kuba riitabirwa n'abagera kuri 400. Abaryitabiriye ni abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abaturutse mu miryango mpuzamahanga nk’intumwa z’umuryango w’abibumbye n’iz’Ubumwe bw’Ubulali, abo mu nzego za gisirikare n’iz’umutekano, inzobere mu nzego zitandukanye, abo mu rwego rw’uburezi n’imiryango itari iya leta. Kuri iyi nshuro, ibiganiro byose bizatangwa bizagaruka ku nsangamatsiko igira iti ‘“Current security challenges in Africa: towards integrated solutions.” Tugenekereje bisobanuye ‘Ibibazo by’umutekano muri Afurika n’uko byashakirwa ibisubizo bihuriweho’
Perezida Kagame na Macky Sall bahabwa icyubahiro n'ingabo za Senegal hanaririmbwa indirimbo y'igihugu
Perezida Kagame asuhuza Dr. Mathias Harebamungu uhagarariye u Rwanda muri Senegal
Photo: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO