Tariki ya 20 Mutarama 2025 ni umunsi wa 20 w’umwaka ubura 345 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Dore
bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1531: Hashinzwe
Umujyi wa Rio de Janeiro.
1831: Ubwigenge
bw’u Bubiligi byemewe n’ibihugu by’ibihangange ku Isi.
1841: Hong
Kong yashyizwe mu maboko y’Abongereza mu gihe cy’imyaka 150.
1921: Muri
Turukiya hemejwe Itegeko Nshinga bwa mbere mu mateka.
1934: Mu
Buyapani hashinzwe Fujifilm, kompanyi ikora ibijyanye no gufotora ndetse
n’ibikoresho bya Electronique.
1946: Gen
De Gaulle yeguye ku buyobozi bwa Guverinoma y’Agateganyo mu Bufaransa.
1948: Hatangajwe
umwanzuro wa 39 w’Akanama ka Loni kagamije Amahoro n’Umutekano ku Isi, uvuga ku
kibazo cy’u Buhinde na Pakistan.
1949: Kayibanda
Grégoire wabaye Perezida w’u Rwanda yatangiye umwuga w’ubwarimu muri
"Institut Léon Classe" kugeza mu 1952.
1961: John
F. Kennedy yabaye Perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1972: Pakistan
yatangije gahunda y’icurwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.
1977: Jimmy
Carter yabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1981: Ronald
Reagan yabaye Perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1989: George
Bush yabaye Perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1991: Guverinoma
ya Sudani yanze icyifuzo cyo kugendera ku mahame y’idini ya Islam.
1993: Bill
Clinton yabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1996: Yasser
Arafat yatorewe kuyobora Palestina.
1998: Václav
Havel yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Tchèque.
2001: George
Walker Bush yabaye Perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009: Barack
Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2000: I
Rennes, hongeye gufungurwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwami bw’u Bwongereza
yari yarasenywe n’inkongi y’umuriro muri Gashyantare 1994.
2007: Ibicurane
by’ibiguruka byahitanye umuntu wa 62 muri Indonésie, n’uwa 11 muri Misiri.
2017: Donald
Trump yatangiye inshingano nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1950: Mahamane
Ousmane, wabaye Perezida wa Niger.
1981: Owen
Hargreaves, Umwongereza wakinnye umupira w’amaguru.
1987: Víctor
Vázquez, Umunya-Espagne wakinnye umupira w’amaguru.
1988: Jeffrén
Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
1995: Calum
Chambers, umukinnyi wa ruhago wakinnye mu bugarira izamu muri Arsenal FC.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1479: Jean
II, umwami wa Aragon.
1612: Rodolphe
II, umwami w’abami w’Abaromani b’Abagerimanike
(Empereur romain germanique).
1666: Anne
d’Autriche, Umwamikazi w’u Bufaransa.
1848: Christian
VIII, Umwami wa Danemark.
1891: David
Kalakaua, Umwami wa Hawaï.
1983: Garrincha,
umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Brazil.
2018: Paul Bocuse, umutetsi w’Umufaransa wabaye ikirangirire kubera uburyohe bw’amafunguro yateguraga.
TANGA IGITECYEREZO