Kigali

Umwalimu yagiye gukiza abanyeshuri barwanaga birangira ari we ukubiswe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:20/01/2025 9:29
0


Umwalimu wo mu Ishuri rya Moruga Secondary ari koroherwa, ni nyuma yo gukubitwa n’umunyeshuri biturutse ku makimbirane bagiranye, aho yageragezaga kumubuza kurwanya na mugenzi we ku itariki ya 17 Mutarama 2025.



Muri Trinidad na Tobago ho ku kirwa cya Caribbean ni ho byabereye aho umwalimu yakubiswe mu gihe yari agiye gutabara abanyeshuri barwanaga. Iyo ntambara yabaye mu gihe abanyeshuri babi bari ku mirongo aho bahererwa amabwiriza (Assemble). Amashusho n'amafoto byafashwe byaje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho agaragaza umwalimu w’umugabo ahanganye n’umunyeshuri w’umusore, bombi barwana bigaragara ko baguye miswi, ariko umunyeshuri yaje gukomeretsa mwalimu bikomeye kubera n'amaraso ya gisore. 

Mwalimu yakomeretse cyane mu maso, aho yavuye n'amaraso mu mazuru. Amakuru dukesha ikinyamakuru Trinidad Guardian avuga ko abanyeshuri n’abakozi b’ishuri bagerageje kubakuza no guhosha iyo mirwano ariko bikaba iby'ubusa.

Nk’uko amakuru abivuga, uyu mwalimu yakubiswe mu gihe yari ari kugerageza guhosha imirwano yari hagati y’abanyeshuri babiri b’abahungu, ariko umwe muri bo yaje kumuhondagura, amukubita ibipfunsi byinshi ndetse aramukomeretsa bikomeye. Ibi byaje kurangira mwalimu asigaranye inguma mu isura ndetse zikomeye cyane.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nyan Gadsby-Dolly, yavuze kuri iki kibazo, aho yemeje ko umunyeshuri wagize uruhare muri icyo gikorwa azirukanwa ndetse agakurikirwa n'inzego z'ubutabera. 

Yagize ati: "Raporo y’ibanze yamaze kugera ku biro bya polisi. Raporo irambuye iri gukorwa kandi izatangazwa mu mpera z’icyumweru gitaha. Haracyakorwa iperereza, kandi uwo munyeshuri azakurikiranwa, ahanwe, ndetse azirukanwa ku ishuri." Yongeyeho ko indi myanzuro izafatwa izagenwa n'ibizava mu iperereza.

South Wayne Mystar, Umuyobozi wungirije wa polisi, yemeje ko inzego z’umutekano zikomeje gukora iperereza kuri icyi kirego. Yagize ati "Iyi myitwarire ntabwo izihanganirwa. Tuzakomeza gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo."

Umwalimu yahise ajyanwa byihutirwa ku bitaro bya San Fernando General Hospital aho yakiriwe ndetse akitabwaho n'abaganga, akaba yaravuwe neza, kandi akaza gusezererwa mu masaha y'ikigoroba yo ku itariki ya 17 Mutarama 2025. 

Polisi yagiye mu Ishuri rya Moruga Secondary tariki ya 18 Mutarama, mu rwego rwo gukusanye ibimenyetso byisumbuyeho mu iperereza ririmo gukorwa.

Iyi nkuru imaze guteza impaka zikomeye ku bijyanye n’imyitwarire mibi mu mashuri no ku ngamba zikwiye gufatwa kugira ngo hongerwe umutekano w’abarimu n’abanyeshuri muri rusange. Abaturage bategereje ibizava mu iperereza kugira ngo bamenye ingamba zizafatwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND