Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu Tariki 10 Ugushyingo yamurikiwe ubuhanga n’ubushobozi bw’ingabo z’igihugu mu myitozo ya gisirikare y’urukomatane
Ni igikorwa kitwa ‘RDF Combined Arms Live Fire Exercise mu myitozo yiswe “EXERCISE HARD PUNCH II FTX 2017' bisobanuye ‘imyitozo y’urukomatane rw’intwaro y’ingabo z’u Rwanda’. Uyu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare i Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo. Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yari aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu barimo ab’ingabo no mu zindi nzego
Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu
Iki gikorwa cyaranzwe n’umwitozo ugaragaza uko ingabo zigize Diviziyo irwanira ku butaka zihashya umwanzi zifashishije ubushobozi butandukanye bwa gisirikare burimo gukoresha imitwe itandukanye y’ingabo hamwe n’imbunda zikomeye.
Nyuma y’iyi myitozo, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo yahuye na Ofisiye b’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abandi batumirwa bari baserukiye inzego z’umutekano hamwe n’abasirikare bakoze iyi myitozo. Nyakubahwa Perezida wa Repurika yahawe ikaze n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba hamwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe.
Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yavuze ko iyi myitozo ari uru urugendo rukomeza rwo kubaka ubushobozi no kongerera ubumenyi ingabo z’igihugu hagamijwe kubaka no kunoza umwuga wa gisirikare kugira ngo RDF ikomeze gusohoza inshingano zo kurinda igihugu. Umugaba w’Ikirenga ati “ Mugomba gukomeza kwitoza kurushaho no kwongera ubumenyi kugira ngo mutunganye akazi kanyu kandi ubwo bumenyi duhaha ndetse n’ikoranabuhanga dukwiye kubibyaza umusaruro ufasha RDF ikabasha kwikorera n’ibikoresho ibasha gukenera muri uyu mwuga”. Nyakubahwa Perezida Kagame yasabye Ingabo z’igihugu gukomeza kuba umusemburo mu kubaka igihugu bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.
Imyitozo ya gisirikare y’urukomatane, iba igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere, kuzikomatanya biba bigamije kuzuzanya mu kurinda ubusugire bw’igihugu no kwivuna umwanzi igihe bibaye ngombwa.
Ingabo z’u Rwanda zishimwa n’amahanga kuri discipline iziranga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi aho ziba ziri mu butumwa bwa LONI
Imyitozo nk’iyi yaherukaga mu Ugushyingo na none umwaka ushize ubwo nabwo yakurikiwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Photo: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO