Mu gihugu cya Tanzaniya hari Resitora (Coffe shop) abakozi bose bahakora bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Abakiriya bayigana basabwa kubanza kwiga byibura amagambo y’ingenzi mu rurimi rw’amarenga rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva
Muri iyi Resitora icuruza icyayi n’ibigendana nacyo (Coffe shop), hamanitse ikibaho gifasha abakiriya kwiga amagambo y’ibanze abafasha gusaba icyo bakeneye.
Inkuru iri ku rubuga rwa BBC, ivuga ko iyi Resitora iherereye mu majyepfo ya Tanzania. William ukora muri Iyi Resitora yabwiye BBC ko yahakuye inshuti zikomeye kandi byamufashije.
‘Mbere yo kuza aha, sinarimfite inshuti. Mbere nakora mu busitani (garden) kandi bampemba amafaranga makeya. Akandi kazi kose nashakishaga, abakoresha barakanyimaga kuko ngo mfite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ariko ubu mfite inshuti nyinshi kandi nibeshaho ntawe ntegeye amaboko.’-William
Ku ruhande rw’abagana iyi Resitora, nabo bashima serivisi bahabwa n’abahakora bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Umwe mu bakiriya yagize ati’
‘Abaseriveri ba hano ubona bita kuri buri kintu iyo ugize icyo umutuma arakwitegereza cyane mu maso kandi njye nta kibazo ndahagirira pe! Icyo natse nicyo banzanira.’
Iki cyemezo cyo guha abafite ubumuga akazi muri iyi resitora cyafashwe mu rwego rwo kubafasha kubona akazi no kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga mu gihugu cya Tanzaniya. Tanzaniya isanzwe ifite umubare munini w’abafite ubumuga kuko abagera ku 10% by’abaturage bose bafite ubumuga kandi bakunda guhabwa akato ntibahabwe amahirwe yo gukora kabone n’iyo baba bafite ubushobozi.
Kanda aha urebe uko abagana iyi Resitora bavugana n’abahakora batavuga batanumva
TANGA IGITECYEREZO